Thursday, February 20, 2025

Imana yaremye abagabo n'abagore ku impamvu.






 Vice Perezida JD Vance yatangaje ko hari impungenge z’uko umuco muri Amerika uri gutera kugerageza kugabanya imiterere ya kera y’abahungu n’abagabo. Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Mercedes Schlapp ku itariki ya 20 Gashyantare 2025, Vance yavuze ko umuco ushingiye ku bintu bikurura guhindura abagabo n’abakobwa abantu "batagira itandukaniro" — abantu batekereza kimwe, bavuga kimwe, kandi bakora ibintu kimwe. Yagize ati, "Ubutumwa bwanjye ku bahungu bato ni ukutiha ibyo umuco utari mwiza ushaka kubabwira ko kuba umugabo ari bibi."

Vance yagaragaje ko abahungu bagomba kutagira isoni zo kuba abagabo, no gukunda ibikorwa by’abahungu nk'ubusabane n'inshuti, kunywa inzoga cyangwa gukina imikino y’irushanwa. Yongeyeho kandi ko umuco muri Amerika ugamije gushyira abantu bose mu buryo bumwe, aho abahungu n’abakobwa bakwiriye gufatwa kimwe.

Vance yashimangiye ko Imana yaremye abagabo n’abagore ku mpamvu, kandi ko ashyigikiye politiki izafasha abakiri bato gukura neza nk’abahungu n’abakobwa.

Yavuze kandi ku kibazo cy’imyitwarire y’ibihugu by'u Burayi kuri politiki y’abimukira, avuga ko ibintu byo kwimura abimukira benshi bidasobanutse neza, kandi ko ubumwe bw’ibihugu butagomba kubangamira uburenganzira bwo kuvuga no kugaragaza ibitekerezo.

Makanika yaba yitabye Imana?

Ku wa 20 Gashyantare 2025, amakuru yacicikanye avuga ko Colonel Michel Rukunda, uzwi ku izina rya Makanika, yishwe mu gitero cya drone cyagabwe n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) gifatanyije n’abasirikare b’u Burundi ndetse n’umutwe wa Wazalendo. Iki gitero cyabereye mu gace ka Gakangara, muri segiteri ya Ngandja, teritwari ya Fizi, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Nubwo hari ibitangazamakuru bimwe byemeje ko Colonel Makanika yaguye muri icyo gitero, hari andi makuru avuga ko yaba yarakomeretse bikomeye ariko atarapfa. Umuryango we ndetse n’inkoramutima ze ntibaratangaza ku mugaragaro iby’ubuzima bwe, bikaba byateje urujijo ku makuru atandukanye atangazwa.


Colonel Michel Rukunda (Makanika) yari umwe mu bayobozi b’ingabo z’umutwe wa Twirwaneho, uharanira uburenganzira bw’Abanyamulenge. Yahoze ari umusirikare wa FARDC ariko yitandukanya nayo mu 2020 kubera ibibazo bivugwa ko byari bifitanye isano n’akarengane Abanyamulenge bavugaga ko bakorerwa mu burasirazuba bwa Congo. Nyuma yo kuva muri FARDC, yayoboye umutwe wa Twirwaneho mu rwego rwo guhangana n’imitwe yitwaje intwaro iri muri Kivu y’Amajyepfo.


Amakuru avuga ko igitero cyagabwe n’igisirikare cya Congo gifatanyije n’uw’u Burundi cyari kigamije kurandura umutwe wa Twirwaneho, wari warashinze ibirindiro muri Fizi. FARDC na Leta ya Congo basanzwe bafata uwo mutwe nk’uwigometse ku butegetsi. Izo ngabo zakoreshaga drone mu bikorwa byo kugaba ibitero ku barwanyi ba Twirwaneho, ari nabwo byavugwaga ko Colonel Makanika yaba yaguye muri icyo gitero.


Nubwo hari abemeza ko yapfuye, hari abandi bavuga ko aya makuru ari ibihuha. Impamvu zituma habaho urujijo ni uko nta mashusho cyangwa ibimenyetso bifatika biragaragazwa na FARDC cyangwa indi miryango yigenga yemeza neza urupfu rwe. Hari abavuga ko yaba yarashoboye kurokoka igitero, gusa ntawamenya ukuri kugeza habonetse ibimenyetso byizewe.


Mu gihe koko Colonel Makanika yaba yitabye Imana, byashobora kugira ingaruka zikomeye ku mutwe wa Twirwaneho ndetse no ku mutekano wa Kivu y’Amajyepfo. Twirwaneho ni umwe mu mitwe irwanira uburenganzira bw’Abanyamulenge, kandi ubufatanye bwawo na M23 bwaherukaga kuvugwa, bikaba byarashyiraga ubuyobozi bwa Kinshasa mu rujijo.


Amakuru y’urupfu rwa Colonel Makanika aracyari mu rujijo, kandi birasaba gukomeza gutegereza ibimenyetso bifatika. Ni ingenzi gukomeza gukurikiranira hafi uko ibintu bizagenda bigenda, kuko iyi nkuru ifite ingaruka nini ku mutekano wa Kivu y’Amajyepfo no ku mutwe wa Twirwaneho.

Tuzakomeza kubakurikiranira iyi nkuru uko amakuru mashya azagenda aboneka.

AMATEKA YA Prof. PLO LUMUMBA


 Prof. Patrick Loch Otieno Lumumba (PLO Lumumba): Umuvugizi wa Pan-Africanism

Ubuzima bwa Prof. PLO Lumumba
Patrick Loch Otieno Lumumba, uzwi nka PLO Lumumba, ni umunyamategeko, umwarimu, umwanditsi, n’umuvugizi ukomeye wa Pan-Africanism. Yavutse ku wa 17 Nyakanga 1962 muri Kenya. Yize amategeko muri Kaminuza ya Nairobi aho yanaboneye impamyabumenyi y’ikirenga (Ph.D.) mu mategeko y’itegeko nshinga.

Uruhare rwe mu miyoborere n’ivugurura ry’amategeko
Prof. Lumumba yabaye umuyobozi wa Kenya Anti-Corruption Commission (KACC) hagati ya 2010 na 2011, aharanira kurwanya ruswa muri Kenya. Nubwo yakuweho mu gihe gito, yagize uruhare rukomeye mu gushishikariza isuku mu buyobozi. Azwiho gukoresha imvugo ikomeye, yibutsa abayobozi n’abaturage uburenganzira bwabo no gukangurira ubuyobozi bunoze.

Ubuvugizi bwa Pan-Africanism
Prof. PLO Lumumba ni umwe mu baharanira ubumwe n’iterambere ry’Afurika binyuze muri Pan-Africanism. Avuga kenshi ko Afurika ikwiye kwigira, igaharanira ubwigenge bwuzuye, kandi igashyiraho uburyo bwiza bwo kuyoborwa n’Abanyafurika ubwabo. Yashinze PLO Lumumba Foundation, igamije guteza imbere urubyiruko no kubatoza imiyoborere myiza.

Imvugo ye n’ingaruka ku bayobozi n’urubyiruko
PLO Lumumba azwiho gukoresha imvugo iteye ubwoba ku bayobozi barya ruswa, akoresha amagambo asobanutse kandi afitiye benshi inyigisho. Imvugo ye ishingiye kuri filozofiya, amateka n’ingero zifatika zigaragaza uburyo Afurika ikwiye kwiyubaka.

Ibitabo yanditse n’ibiganiro mpuzamahanga
Nk’umwanditsi, PLO Lumumba yanditse ibitabo nka:

  1. "Stolen Moments" – Igitabo kivuga ku miyoborere n’ingaruka za ruswa muri Afurika.
  2. "The Cradle of My Dreams" – Kivuga ku nzozi z’iterambere ry’Afurika no ku cyo abenegihugu bakwiye gukora kugira ngo bazigereho.
  3. "Judicial Review in East Africa" – Yibanda ku mategeko y’akarere k’Afurika y’Uburasirazuba, cyane cyane mu bijyanye n’ubutabera.
  4. "The Searching Soul" – Iki gitabo kivuga ku nzira umuntu ashobora gukoresha mu kwiyubaka nk’umuyobozi mwiza.

Lumumba yanditse ibitabo bitandukanye bijyanye n’amategeko, imiyoborere, no kurwanya ruswa. Yanagaragaye mu biganiro mpuzamahanga aho ahamagarira Afurika guhaguruka, ikirwanaho, kandi ikirinda guhora yishingikirije imfashanyo z’amahanga.

Prof. PLO Lumumba ni umwe mu banyabwenge n’abaharanira impinduka muri Afurika. Ubutumwa bwe bwibanda ku gukangurira Abanyafurika gushyira hamwe, kwihesha agaciro, no guharanira iterambere ridashingiye ku bihugu by’iburengerazuba, kandi  akomeza kuba intangarugero ku rubyiruko n’abaharanira impinduka ku mugabane w’Afurika.

Ubwisanzure bwo gusenga bwaba bugiye kuvaho?


Abantu benshi batandukanye,yaba abo muri Afurika ndetse n'ahandi aho ari ho hose ku isi,ubu tuvugana batangiye kwibaza niba no gusenga bisigaye ari icyaha .

Abasaza n'abakecuru,abagabo n'abagore n'urubyiruko utibagiwe n'abana bakunda Imana,baribaza niba  ubwisanzure bw’amasengesho bwaba butangiye  kugabanywa.

Ibi bibaye nyuma y'uko  Polisi ya Scotland ihagaritse umugore wasengeraga ahantu ntawe abangamiye byo kumusakuriza cyangwa kumutera ubwoba kuko uyu mugore ibyo yakoraga byose yabikoraga mu mutuzo.


Rose Docherty,ni umugore wakuze yigirira ingeso itari mbi yo kugirana ubusabane n'Imana,kandi ubwo busabane ntibugarukire aho yageza akaboko gusa  kuko yihutiraga kubwira abantu ibyerekeye agakiza k'Imana kavuye mu ijuru,akabwiriza abantu kwihana ngo babone uko babana n'umuremyi wabo neza.

Mu minsi ishize, muri Scotland,Uyu mugore Docherty yarabyutse nk'ibisanzwe,Yegera Imana nk'uko asanzwe abikora,arasenga,nyuma yo gusenga arahaguruka ava iwe,yerekeza mu muhanda.Nyuma y'uko uyu mugore ukunda Imana ageze mu muhanda, habaye igikorwa cyateje impaka,abantu ntibabyumvaho kimwe,bibaza niba Abakristo ntabwisanzure basigaranye kuri iyi si ya Rurema.wakwibaza ngo habaye ?

Docherty ubwo yari ageze ku ivuriro avuga ubutumwa butabangamiye abantu kuko atavugaga,yewe habe n'ijwi ryo kongorera.polisi yahise ihagariko uyu mugore,ndetse imubwira gufata ibye byose agataha kuko yari ari guteza akavuyo n'ubwoba abarwayi bari barwariye hafi muri ibyo bitaro niko Polisi yamubwiye.Uyu mugore wakuze agirana ubusabane n'Umuremyi we,nubwo bavuze ko yari abangamye siko byari bimeze mubyukuri kuko ntajambo ryigeze rimuturuka mukanwa,uretse  icyapa cyanditseho amagambo avuga ngo “Guhatira umuntu gukuramo inda ni icyaha, ndahari kugira ngo tuganire niba ubishaka.”Ni icyapa yari afite mu ntoki gusa,asengera mu mutima.


Iyi nkuru itangiye gusakara cyane ku imbuga nkoranya mbaga,nyuma yuko amashusho y'aba ba Polisi agiye hanze agaragaza ukuntu bamwihanangirije kuva aho,kuko aho yakoreraga ibyo ari aho bise"Safe access zones"Ni ahantu humwihariko hashizweho kuburyo ntamuntu wemerewe kuhagera akora imyigaragambyo cyangwa akora ikindi kintu icyo aricyo cyose cyahutaza umugore ugiye gukuramo inda.Ibintu Polisi yise ko ari ukwica amategeko.

aya mashusho amaze kugera hanze,abantu babibonye batangiye kwibaza niba no gusengera mu mutima bisigaye byarabaye icyaha cyangwa kuvuga ubutumwa,bamwe bakagaruka kuri rya jambo Yesu yavuze ko abazima atari bo bakeneye abavuzi ahubwo ko abarwayi aribo bakeneye abavuzi ibyo bakabishingira ku kuba Yesu,Uwo Docherty yamamazaga hari abatari bake bajya bamwita 'Umukiza w'abari mu isi bose.'


Iki kibazo cyateje impaka nyinshi, cyane cyane mu bakrito n’abaharanira uburenganzira bwo kuvuga icyo batekereza. J.D. Vance, Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nawe yagarutse kuri iki kibazo mu nama yaberaga mu Budage, aho yavuze ko nta muntu n'umwe ukwiriye guhanirwa isengesho rye cyangwa ibitekerezo bye.


Hari  undi mukiristu witwa Adam Smith-Connor wigeze gucibwa  amande ya $11,335 nyuma yo gufatwa asengera hafi y’ivuriro  ryihariye cyane mu gufasha abagore bakuramo inda.Ibi bivuze ko atari ubwambere ibyo byari bibaye mu bwongereza. Isabel Vaughan-Spruce,nawe ni undi mukristo waciwe amande inshuro ebyiri kubera gusengera mu mutuzo,gusa yaje gutsinda urubanza rwe, abona nyuma ahabwa impozamarira ya $16,858 kubera “akarengane”yari  yarakorewe.


Hari abavuga ko buri wese agomba kugira uburenganzira bwo kuvuga icyo atekereza no gusenga aho ashaka, cyane cyane iyo atabangamiye abandi,gusa abandi nabo  bavuga ko amavuriro akuramo inda agomba kurindwa kugira ngo abagore bajyayo badahurirayo n'ababahohotera abatemeranya n’iyo serivisi,bikaba byagira ingaruka kuri .



Ibi bigaragaza uko ibihugu byinshi bikomeje kugenda bihindura amategeko ajyanye n’ibitekerezo by’imyemerere mu ruhame. Ese ibi bivuze ko mu bihe biri imbere gusengera mu mutuzo cyangwa ahantu runaka bishobora kujya bihanishwa igihano?


Tubwire uko ubyumva muri comment,kandi iyi nkuru uyisangize abandi.

Masafi Mashaba Munguiko: Umugore w’intwari Ugaragaza Urukundo n’Icyizere mu Muryango



Masafi Mashaba Munguiko ni umugore w'Umunyarwanda uzwiho ubuhamya butangaje kuva mu ivuka kugeza akuze.We ubwe,yivugira ko n'izina rye naryo ari ubuhamya kuko yavutse muburyo butangaje n'uko kuko ababyeyi be byabatangaje baherako bamwita Masafi Munguiko izina yiswe na se umubyara amaze kubona umwana we w'umukobwa wavutse aravuga ati"Masafi Munguiko"Bisobanura ngo"Imana Iriho,n'ibitangaza byayo."Amaze gukura yahuye n'ibibazo bitari bimwe nko mu gihe cyo kubyara,Munguiko ahamya ko Yesu yamukijije cancer y'ibere.Ibintu bimutera gukunda no gukorera Imana akayihamya ahashoboka hose.

Uyu Masafi ufite imyaka 36 kugeza ubu nubwo uba ubona asa n'umukobwa muto,afite umugabo mwiza n'abana beza ba 2.Akunze gukoresha imbuga nkoranyambaga cyane cyane X yahoze ari twitter,na Watsapp by'umwihariko.Masafi nubwo akoresha imbuga nkoranyambaga,ntabwo yitwara nk'abandi benshi tuzi inaha mu Rwanda ndetse no hakurya yarwo usanga bavuga ubusa,batukana,bagaragaza imijinya n'inzika n'amahane,biyambika ubusa,mbega bakora ibihabanye n'ibyo umuntu muzima yakora.Masafi ni umurokore uzwiho  kwicisha bugufi no mu ijwi rituje,Umugore ukunda Imana n'abayisenga.Muri make Munguiko kubera ukuntu yagiye abona ibitangaza by'Imana mu bihe bitandukanye harimo ibigoye n'ibyoroheje,yiyemeje kujya ayamamaza hose,guhumuriza abababaye,no gukomeza abatentebutse akabafasha mugihe gisa nk'iki.Masafi yize amashuri abanza,yiga ayisumbuye ndetse na kamuza kandi yabaye mwarimu ariko ubu ntakiriwe kuko Yabonye indi mirimo nuko ubwarimu abuvamo,ibintu avuga ko ashimira Imana.

Ku itariki ya 18 Gashyantare 2025,Mashaba yaryamye nk'uko abandi baryama,asinzira nk'uko abandi basinzira,ndetse abyuka nk'uko abandi babyuka,uretse ko we bishoboka ko byari bidasanzwe kubw'amakuru y'ijuru yari yaraye amenye,amakuru umuntu uwo ari we wese ukunda amahoro n'ubutabera yakumva maze ibinezaneza bikamubana ibanga.

Nk'uko bizwi,intare ntibwirwa guhaguruka ngo ijye guhiga,ntan'uyibwiriza kurya umuhigo uko waba usa kose kuko icyo yishimira ari kukugerwaho kw'ibyo yifuzaga.Ntabwo intare ihumurirwa ibyatsi iyo ishonje,ahubwo n'ibyatsi biyihumurira nk'inyama kubwo kurekereza kwayo,ntan'ushobora kuyibuza kubona umuhigo kuko irwana kugeza kugupfa,ariko yabonye ibyo yaharaniraga.Ntabwo ireba ngo imihigo ni ingahe,iri he,cyangwa ingana ite,yo ijya mbere kugeza ibyatekerezwaga nk'ibidashoboka bibaye impamo kuri yo.


Nk'abakunda ukuri n'amahoro n'ubutabera n'ubumwe bijyana n'urukundo bose uko bamera,ntakindi baba bashaka kumva mu matwi yabo keretse ibijyanye n'ibyo cyangwa ibibiteguza.Nko ku rubuga rwa X yahoze yitwa Twitter,ntiharashira amasaha 48 umugore witwa Masafi ahumurije abantu,asa n'ubabwira ngo ntimuhagarike imitima,mukomeze murwane kuko hari icyizere.

Mashaba avuga ko ari umugore warokotse kanseri y'ibere, ibyo bikaba byaramwigishije byinshi ku buzima, harimo gukomera ku Mana n’ukwemera ko byose bishoboka. Aha ni ho ahurira n'abantu benshi, abaha impanuro z'ubuzima ndetse abagaragariza ko igihe cyose umuntu afite intego n'icyizere, ashobora guhindura ibintu bikomeye.

Mu byo Masafi yagiye atangaza ku mbuga nkoranyambaga, usanga yibanda cyane ku kuntu ukwemera gukomeye no gusenga bishobora guhindura ubuzima bw'umuntu. Atanga impanuro zo kwitanga no kwizera ko Imana ikora ibitangaza, ndetse avuga ko abantu badakwiye gucika intege mu bihe bikomeye.

Ubwo yavuze ku itariki ya 22 Mutarama 2025, yagize ati: "Ibintu bibiri nzi neza: Isengesho rirakora, kandi ibintu birahinduka," ashimangira ko umubiri w'umuntu ushobora gucika intege, ariko kwizera n'isengesho bibasha guhindura ibyanze guhinduka kubera Imana.

Masafi ashimangira ko ubuzima bujyana no gusenga ndetse no guharanira gukira ibikomere byo mu mutima no mu mubiri. Akwirakwiza amahoro, kandi abwira abantu ko hari icyizere muri byose, naho waba uri mu gihe kigoranye. N’ubwo yakoresheje igihe kirekire agakora urugendo rurerure, aracyafite ubushake bwo gufasha abandi no kubagezaho ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.

Ntibimenyerewe cyane ko Abakristo by'umwihariko Abanyamasengesho batangariza abandi amakuru yijuru mugihe batasenganye,kuko no mu nsengero nyinshi ahiganje cyane Abanyamasengesho,ntabwo bemerera uwo ari we wese kuba yasengana nabo,kuko baba bumva bidakwiye ko uwo hanze mu itsinda yafatanya nabo mugihe cyo gusenga kuko haba hari n'amakuru y'ibanga Imana iba ishobora kubahera aho kugasambi adakwiye kujya hanze mubitwa Abatizera.

Nubwo bimera uko,Munguiko we ibyo ntiyabitayeho umwanya arinda no gutekerezako bidakwiye gukorwa.Ahubwo mu gitondo cyo kuwa kabiri saa tatu yarasenze maze arirekura agira ati"Ingabo zirwana muburyo bw'Umwuka,zikoresheje amavi ndetse naya nkota ityaye impande zombi.Amakuru tubafitiye ni uko Intwari mu ntambara,Rudatetereza abamwisunze turi kumwe kandi tuzanesha."


Nubwo ibi byakumvikanwaho bitandukanye,abantu benshi babyerekeje ku intambara ikomeje kujya mbere muri Congo aho urubyiruko rwa M23 rwahagurukiye kurwanya akarengane gakorerwa Abakongomani bavuga ururimi rw'Ikinyarwanda.Ni abasore basengerwa cyane n'abemera Imana,kubw'umutima bagaragaza w'ubutwari no kurwanya ikibi kibangamira mwene muntu,bagakundirwa kandi ubunyangamugayo n'urukundo bagaragariza bose barimo n'ababarwanya.


Muri iyo Posti Masafi Mashaba Munguiko yatangaje kuri twitter,ako kanya abantu 151 bayivuzeho,64 bayisangiza isi yose,835 barayikunda,abandi nabo bayishira mu bubiko bw'amagambo akwiye gufutwa no kuzirikanwa n'amateka,kuko hari ibikomeye yavugaga nubwo bitumviswe na bose.Ubwo Mashaba yarangizaga gutangaza ibi,yasoje avuga ati"Uwumvise ibi avuge ngo'Amen'.Hafi ya bose babigenza uko,Abandi barimo impunzi zagiye zihungira hirya no hino kubera intambara,bahise babyumva kabiri ko M23 izatsinda ndetse Congo yabo bakayitaha ntakabuza.

Ibi ni ibitekerezo byatanzwe n'abamukurikirana bitewe nuko babyumvuse.

Uwitwa Alexis yavuze ngo"Ngayo nguko.Harya recruitment ni ryari ko numva nshaka kwinjira muri abo barwanyi?"

Eneste nzaramba ati"Amen,Mubyeyi."

Umoja group ati"Amen Dear sister waramutse ariko?"

Uwitwa nzirabatinya ati"Amen,ma souer  keep updating us ku makuru y'ijuru."

Uwitwa u Rwanda rufite Imana ati"Na M23 ifite Imana."

Uwitwa Mindedness yavuze ati"Ibi biteye agahinda ku muntu w'umukristo."

Trump2024 aravuga ngo "Amen dear,you are my friend."

Masafi Mashaba Munguiko ni umugore ukomeje kuba isoko y'icyizere n'ubutwari mu muryango,Itorero  n'abamukurikira.Uko bwije nuko bukeye arwanya ikibi akigana icyiza,kandi yizera ko kuva nawe ari umwe mubo Imana yaremye imuremeye imirimo myiza muri Kristo Yesu,iyo Imana yamwiteguriye kugira ngo azayigenderemo,ntazahwema kuyikunda no kuyikorera no kuyivuga hose uko abonye uburyo,kandi akoresheje ururimi rw'Umwuka






Tuesday, February 18, 2025

Ubwoba ni bwinshi i Burundi nyuma y'uko M23 ifashe Bukavu.





Nyuma y'amasaha make umutwe w'ingabo za M23 ifashe ikibuga cy'indege cya  kavumu ikongeraho n'umugi wa Bukavu,byari byabaye nk'ibishidikanywaho n'abantu bagiye batandukanye cyane cyane abakurikiranira hafi uru rubyiruko rwa M23,rwahagurukiye kurwanya akarengane no guca imanza zibera byagiye bigaragara muri Congo,by'umwihariko ibikorerwa  ubwoko bw'Abakongomani bavuga ururimi rw'ikinyarwanda.


Kwisonga,Bwana Corneille Naanga umuvugizi wa M23,niwe wakuyeho igihu cyari kibuditse kuri aya makuru abakunda amahoro n'umutekano bose bishimiye.

Ubwo bari bamubajije niba koko M23 yafashe Bukavu,Uyu mugabo w'ubwanwa benshi bishimira kubona yavuze agira ati"Haha,mureke ibyo bavuga mwe muze mwirebere kuko ibihabera byo ubwabyo birasobanura.

Bwana Nanga ibyo yabivuze n'ubundi nyuma yuko amafoto agiye hanze,ni amafoto yagaragazaga Abakongomani bahobera urubyiruko rwa M23 n'urugwiro rwinshi .


Hirya mu bilometero bitari nk'ibikabije kuba byinshi uvuye i Bukavu,hari igihugu cy'burundi gitewe ubwoba cyane nabo basore n'abakobwa biswe intare batinya,u Burundi buratinya ko izi ntare aho bukera nabo zibahagurukira bitewe n'uko ntawe zitinya,ubwoba bigaragara ko babutewe n'ibyo bazi ko bakoze muri iki gihe cyose gishize.


Abayobozi b'u Burundi,babwiye abaturage kudahagarika imitima kuko nabo biteguye guhangana n'ikibazo cyose cyaza gikomanga cibitoke ngo kigane mu burundi bati"Muhumure,Barundi,uzatuvyoga natwe tuzamuvyoga."


Nubwo M23 yateje izi mpagarara,ntacyo ibi irabitangazaho gusa abantu benshi,cyane cyane abemera Imana kugeza na n'ubu baracyatangazwa n'umutima umugaba mukuru w'ingabo z'igisirikari cya M23(Gen Sultan Makenga) yagaragarije ababisha be ,ubwo yabagotaga akabafata bugwate hagati i Goma,ariko aho kugira ngo abihimureho kubw'ibyaha bakoreye abasore be na bene wabo muri rusange,akabababarira,ndetse nkaho ibyo bidahagije akabaha n'ibyo kurya hamwe n'ibyo kunywa ataretse no kubavuza,igikorwa cyakoze ku mitima y'izi ngabo za FARDC.


Mugihe isi yose ihanze amaso abasirikari ba M23,kugeza ubu biracyibazwa niba koko uru rubyiruko rurakomeza kwerekera mu bindi bice rubifata,cyane cyane ahaherereye Perezida Bwana Felix tchiseked wanze ibiganiro ngo arekere amahoro agenze muri Congo ntawe uhutajwe.

Monday, February 17, 2025

Modi asubiye mu Buhinde avuye mu nama na Trump mu gihe Amatsinda ya Gikristu yerekana Impungenge ku Burenganzira bw'Abakristo mu gihugu

 




Mu gihe Minisitiri w'Intebe w'Ubuhinde, Narendra Modi, yagarukaga mu Buhinde avuye mu nama na Perezida Donald Trump i Washington, D.C., abayobozi ba Gikristu mu Buhinde  baracyibaza niba Trump yaganiriye na Modi ku bibazo by'akarengane gakorerwa Abakristo mu Buhinde.

Modi yari yagiye muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika nyuma yo kuva mu Bufaransa, aho baganiriye ku buryo bwo gukorana mu bucuruzi no ku mahirwe y'ishoramari. Haravugwa kandi ko habayeho kuganira ku byemezo byo kwemeza ibikorwa bya Elon Musk muri Starlink.

 Amakuru yaturutse mu itsinda ry'uburenganzira bwa muntu United Christian Forum (UCF) yagaragaje ko muri 2024, habaye ibikorwa 834 by’ubugizi bwa nabi no gutera ubwoba abemera Kristo.

Ibi byerekana ko imibare y’ubugizi bwa nabi yashyizwe ku rwego rushya, ugereranije n’ibikorwa 127 byakurikiranwaga muri 2014, ibintu bigaragaza izamuka rya 555% mu gihe cy’imyaka icumi, nk’uko isesengura ryakozwe n’itsinda Christian Solidarity International (CSI) ribivuga.

Raporo ya UCF kandi yagaragaje ko habayeho ibikorwa 149 by’ubugizi bwa nabi bukorewe ku mubiri, ibihe byo gusenya ibikorwa by’abizera, n’ibikorwa 798 by’iterabwoba cyangwa gukorerwa iyicarubozo. Byinshi muri ibi bikorwa by’iterabwoba byari bifitanye isano no guhagarika ibikorwa by’iyobokamana, hakoreshejwe impamvu zo kuvuga ko habayeho “guhindura idini” ku buryo butemewe.

Hariho amategeko yo gukumira guhindura idini muri leta 12 mu Buhinde, menshi muri ayo mategeko yashyizweho n'ishyaka rya Modi, Bharatiya Janata Party (BJP), riganje ku rwego rw’igihugu ndetse no mu turere tumwe na tumwe. Izi nyandiko zishinzwe kugabanya guhindura idini mu buryo butemewe, ariko abakeka ko bibangamira uburenganzira bw’iyobokamana bavuga ko amategeko yisobanura mu buryo bwagutse, akaba ashyira ibikorwa byose byo kumenyekanisha idini mu buryo butemewe n’amategeko.

Amategeko ya Uttar Pradesh avuga ko “guhindura idini mu buryo bwa ruswa, igitugu, igihano, cyangwa uburyo bwose bw’uburiganya” byahawe ishyirwa mu bikorwa. Abatemera iyi nyandiko bavuga ko ijambo “igihano” ryishyira imbere ku  bikorwa by’ubwisanzure bw’idini.

Muri byinshi, abagaragaweho n’aya mategeko yo gukumira guhindura idini barakurikiranwa, kandi usanga nta bwisanzure bwo kugera kuri raporo y’imyitwarire. UCF yerekana ko amategeko yerekeye guhindura idini” afasha mu guhana abemera, bakagabanyirizwa uburenganzira bwo kugendera ku idini.

Muri 2024, uturere twa Chhattisgarh na Uttar Pradesh twasohoye ibikorwa 165 na 209, ukurikije imibare ya UCF. Amatsinda ya Hindu n’amategeko byihutirwa byahagaritse cyangwa bigahagarika imihango 331, bigakomeza gusaba ibyangombwa by’uburenganzira bwo gukora amateraniro y’idini.

Nubwo itegeko nshinga ry'Ubuhinde  ryemeza uburenganzira bwo guhitamo idini, abemera benshi bavuga ko mbere yo gukora imihango y'idini cyangwa amateraniro babanza kubisabira uburenganzira abayobozi.

Amatsinda y’Abahindu ashyigikiye ko guhindura idini mu buryo bw’agahato ari ikibazo gikeneye gukemurwa, ariko UCF ivuga ko ibirego by’abapolisi muri aya mategeko bitangwa nta bimenyetso bihamye. Muri ibyo birego 834, polisi yanditse gusa raporo 392 zigaragazaga amakosa.

Abizera bo mu Buhinde  barimo benshi baturuka mu baturage b’abanyamahanga, bamenyereweho kubona ivangura. UCF yatangaje  ko muri 2024, ibirego  byatanzwe n'abantu 342 byari bishingiye ku bahuye n’ivangura mu by’imibereho n’ubukungu, n’abandi 354 baturuka mu baturage bo mu bice byihariye.

Perezida wa UCF, Michael Williams, yavuze ko hari impungenge zikomeye ku buzima bw’Abizera mu buhinde kubera ibikorwa by’ubugizi bwa nabi byiyongera. Ubushakashatsi bwa Center for the Study of Organized Hate bwagaragaje ko ibirego byo kurenganywa byiyongereye ku kigero cya 74% mu 2023, aho byahungabanyije cyane imibereho y'Abakristu mu Buhinde. Ibice hafi 80% by'ibyo bikorwa byabereye mu turere twabayobowe na BJP.

Mu gihe Modi asubira mu mirimo ye, amatsinda ya Gikristu akomeje gukurikirana niba urugendo rwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ruzagira ingaruka ku buryo inzego zifatanya mu gukemura ibibazo by’iterabwoba rikorerwa abizer, ariko kugeza ubu, nta kuntu yigeze abivugaho.


Imana yaremye abagabo n'abagore ku impamvu.

 Vice Perezida JD Vance yatangaje ko hari impungenge z’uko umuco muri Amerika uri gutera kugerageza kugabanya imiterere ya kera y’abahungu n...