Yesu nashimwe bene Data.Muri ubu buzima turiho,ntituburiho by'impanuka kuko tutari Ibimanuka.bityo rero,nubitekerezaho neza uraza gusanga n'ibitubaho bikatunezeza cyangwa bikadushengura imitima,burya tubigiramo uruhare.Yego,umuntu wese asarura ibyo yabibye.Iyo wabibye ibyishimo usarura umunezero naho Iyo wabibye umubabaro usarura agahinda kandi gakabije kaganisha ku rupfu.
Muri iyi Blog,tugiye kurebera hamwe ibanga cyangwa amahame yo kubaho ubuzima twishimye aho kwicwa n'agahinda kuva tumenye ko ubuzima bwacu atari impanuka.
1.kubaha Imana.
Kubaho ubuzima bwubaha Imana ni ibanga ryo kwishima no kunezerwa mu buzima,kuko iyo wubaha Imana umenya ubwenge bwo kubaha n'abantu.Iyo wubaha abantu ugira n'ingeso nziza,bikubyarira amahirwe yo gutekerezwaho nk'umuntu wagira umumaro mu inzego zitandukanye.muri uko gutekerezwaho rero,uba ushobora no kubonamo akazi.Iyo ufite akazi kavuye mubyiza nabyo birashimisha.
2.Gukorera Imana.
Kubaho ubuzima bukorera Imana ni ibanga ryo kwishima kuko niba hari umuntu ubabaye ku isi,nubwo atabizi,ni umuntu wagerageje gukora byose bikamuhira ndetse ibindi bikanga n'ubu akibigerageza ariko icyo yari akwiye gukora nyacyo,akaba atari yakigerageza n'umunsi n'umwe.
Bibiliya itubwira ko turi abantu Imana yaremye ituremeye imirimo myiza,iyo yaturemeye kugira ngo tuyigenderemo muri Kristo Yesu.
Urupapuro ntirushobora kwishimira gutwikwa mu imbabura,kuko sibyo rwakorerewe!iyo bigenze gutyo rurashya rugashirira.Ariko iyo rukoze icyo rwakorewe rugaragara neza nk'urwishimye kandi rukagirira abarwigiraho umumaro myinshi.
Umuntu wese udakorera Imana ntabwo yishimye,kandi gukorera Imana nyakuri ni ugukorera abantu.
3.Kwirinda.
Niba hari umuntu ubayeho ubuzima bwishimye muri iyo si,ni umuntu ugenda yigengesera akirinda muri byose.Uwo muntu ntabwo arwaragurika.kandi umuntu utarwaye byanze bikunze aba yishimye nk'uko bivugwa ngo 'Roho nzima,mu mubiri muzima.'
4.kugira ubwenge.
Niba hari umuntu ubayeho ubuzima bwishimye muri iyo si,ni umuntu ugira ubwenge.uyu we ibintu byose agiyemo abitekerezaho neza,akabikoraho neza,kandi inyungu z'ibyo akora byose ntakabuza nazo zimugeraho kandi zikamugwa neza ndetse ntabwo avunuka.
Notice:Kubaha Uwiteka nibwo bwenge,kandi kuva mu byaha niko kujijuka.(Yobu 28:28).
5.Kuyoborwa n'Umwuka Wera.
Mu gusoza,Pawulo atugira inama nyamukuru yo kubaho ubuzima twishimye:
Ndavuga nti “Muyoborwe n'Umwuka”, kuko ari bwo mutazakora ibyo kamere irarikira.
kuko kamere irarikira ibyo Umwuka yanga, kandi Umwuka yifuza ibyo kamere yanga kuko ibyo bihabanye, ni cyo gituma ibyo mushaka gukora atari byo mukora.
Ariko niba muyoborwa n'Umwuka, ntimuba mugitwarwa n'amategeko.
Dore imirimo ya kamere iragaragara ni iyi: gusambana no gukora ibiteye isoni n'iby'isoni nke,
no gusenga ibishushanyo, no kuroga no kwangana no gutongana, n'ishyari n'umujinya n'amahane, no kwitandukanya no kwirema ibice, no kugomanwa no gusinda, n'ibiganiro bibi n'ibindi bisa bityo. Ndababwira hakiri kare nk'uko nababwiye kera, yuko abakora ibisa bityo batazaragwa ubwami bw'Imana.
Ariko rero imbuto z'Umwuka ni urukundo n'ibyishimo n'amahoro, no kwihangana no kugira neza, n'ingeso nziza no gukiranuka,
no kugwa neza no kwirinda. Ibimeze bityo nta mategeko abihana.
(Abagalatiya 5:16-23).
Turacyari kumwe?reka umugisha w'ibi tuwugabane kandi tuwakire mu izina rya Yesu.Amen
Icyitonderwa:Ubuzima bwacu bushingiye ku mahitamo yacu dukora.burya Iyo duhisemo neza tubaho neza.
Munyemerere twese duhitemo kubaho ubuzima bw'ubahisha Imana dukunda kandi dufasha abakene,twita ku impfubyi kandi tuzirikana abapfakazi,dukorera Imana,twirinda kandi tugira ubwenge kandi twemera Kuyoborwa n'Umwuka Wera,iryo niryo banga ryo kubaho ubuzima bwacu twishimye.
Niba hari icyo nawe wabivugaho cyangwa ukanyunganira,nyura ahandikwa ibitekerezo maze utubwire.

No comments:
Post a Comment