Abantu benshi batandukanye,yaba abo muri Afurika ndetse n'ahandi aho ari ho hose ku isi,ubu tuvugana batangiye kwibaza niba no gusenga bisigaye ari icyaha .
Abasaza n'abakecuru,abagabo n'abagore n'urubyiruko utibagiwe n'abana bakunda Imana,baribaza niba ubwisanzure bw’amasengesho bwaba butangiye kugabanywa.
Ibi bibaye nyuma y'uko Polisi ya Scotland ihagaritse umugore wasengeraga ahantu ntawe abangamiye byo kumusakuriza cyangwa kumutera ubwoba kuko uyu mugore ibyo yakoraga byose yabikoraga mu mutuzo.
Rose Docherty,ni umugore wakuze yigirira ingeso itari mbi yo kugirana ubusabane n'Imana,kandi ubwo busabane ntibugarukire aho yageza akaboko gusa kuko yihutiraga kubwira abantu ibyerekeye agakiza k'Imana kavuye mu ijuru,akabwiriza abantu kwihana ngo babone uko babana n'umuremyi wabo neza.
Mu minsi ishize, muri Scotland,Uyu mugore Docherty yarabyutse nk'ibisanzwe,Yegera Imana nk'uko asanzwe abikora,arasenga,nyuma yo gusenga arahaguruka ava iwe,yerekeza mu muhanda.Nyuma y'uko uyu mugore ukunda Imana ageze mu muhanda, habaye igikorwa cyateje impaka,abantu ntibabyumvaho kimwe,bibaza niba Abakristo ntabwisanzure basigaranye kuri iyi si ya Rurema.wakwibaza ngo habaye ?
Docherty ubwo yari ageze ku ivuriro avuga ubutumwa butabangamiye abantu kuko atavugaga,yewe habe n'ijwi ryo kongorera.polisi yahise ihagariko uyu mugore,ndetse imubwira gufata ibye byose agataha kuko yari ari guteza akavuyo n'ubwoba abarwayi bari barwariye hafi muri ibyo bitaro niko Polisi yamubwiye.Uyu mugore wakuze agirana ubusabane n'Umuremyi we,nubwo bavuze ko yari abangamye siko byari bimeze mubyukuri kuko ntajambo ryigeze rimuturuka mukanwa,uretse icyapa cyanditseho amagambo avuga ngo “Guhatira umuntu gukuramo inda ni icyaha, ndahari kugira ngo tuganire niba ubishaka.”Ni icyapa yari afite mu ntoki gusa,asengera mu mutima.
Iyi nkuru itangiye gusakara cyane ku imbuga nkoranya mbaga,nyuma yuko amashusho y'aba ba Polisi agiye hanze agaragaza ukuntu bamwihanangirije kuva aho,kuko aho yakoreraga ibyo ari aho bise"Safe access zones"Ni ahantu humwihariko hashizweho kuburyo ntamuntu wemerewe kuhagera akora imyigaragambyo cyangwa akora ikindi kintu icyo aricyo cyose cyahutaza umugore ugiye gukuramo inda.Ibintu Polisi yise ko ari ukwica amategeko.
aya mashusho amaze kugera hanze,abantu babibonye batangiye kwibaza niba no gusengera mu mutima bisigaye byarabaye icyaha cyangwa kuvuga ubutumwa,bamwe bakagaruka kuri rya jambo Yesu yavuze ko abazima atari bo bakeneye abavuzi ahubwo ko abarwayi aribo bakeneye abavuzi ibyo bakabishingira ku kuba Yesu,Uwo Docherty yamamazaga hari abatari bake bajya bamwita 'Umukiza w'abari mu isi bose.'
Iki kibazo cyateje impaka nyinshi, cyane cyane mu bakrito n’abaharanira uburenganzira bwo kuvuga icyo batekereza. J.D. Vance, Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nawe yagarutse kuri iki kibazo mu nama yaberaga mu Budage, aho yavuze ko nta muntu n'umwe ukwiriye guhanirwa isengesho rye cyangwa ibitekerezo bye.
Hari undi mukiristu witwa Adam Smith-Connor wigeze gucibwa amande ya $11,335 nyuma yo gufatwa asengera hafi y’ivuriro ryihariye cyane mu gufasha abagore bakuramo inda.Ibi bivuze ko atari ubwambere ibyo byari bibaye mu bwongereza. Isabel Vaughan-Spruce,nawe ni undi mukristo waciwe amande inshuro ebyiri kubera gusengera mu mutuzo,gusa yaje gutsinda urubanza rwe, abona nyuma ahabwa impozamarira ya $16,858 kubera “akarengane”yari yarakorewe.
Hari abavuga ko buri wese agomba kugira uburenganzira bwo kuvuga icyo atekereza no gusenga aho ashaka, cyane cyane iyo atabangamiye abandi,gusa abandi nabo bavuga ko amavuriro akuramo inda agomba kurindwa kugira ngo abagore bajyayo badahurirayo n'ababahohotera abatemeranya n’iyo serivisi,bikaba byagira ingaruka kuri .
Ibi bigaragaza uko ibihugu byinshi bikomeje kugenda bihindura amategeko ajyanye n’ibitekerezo by’imyemerere mu ruhame. Ese ibi bivuze ko mu bihe biri imbere gusengera mu mutuzo cyangwa ahantu runaka bishobora kujya bihanishwa igihano?
Tubwire uko ubyumva muri comment,kandi iyi nkuru uyisangize abandi.

No comments:
Post a Comment