Ubutwari bwa Paul Kagame: Ubuyobozi n'Inzira y’Impinduka mu gihugu cy'u Rwanda.
Ndabasuhuje bavandimwe mwese mukurikirana iyi blog.Nizere ko Imana yabarinze kandi ikomeza kubarinda.Nashatse ko hano twajya turebera hamwe amateka y'abantu runaka bagiye bagirira ahanini abandi umumaro,nsanga n'ubwo ari benshi cyane yaba abanditswe muri bibiliya,yaba abanditswe mu bindi bitabo bitandukanye twahera hano mu rugo tukarebera hamwe ibigwi by'umugabo wazanye impinduka zitari zitezwe mubanyarwanda,kandi n'ubu imana ikaba ikimufasha muri ibyo.
Abantu bagize amahirwe yo gusoma amateka y'umugabane wa Afurika,bakayasoma batayasomeye kandi bayasoma neza,ubabajije izina Kagame bahita babyumva kabiri.Si perezida gusa; ni umuyobozi ufite uruhare rukomeye mu mpinduka igihugu cyagiye kigira. Avuye mu kuba impunzi, akaba intwari mu rugamba, ndetse nyuma agahinduka perezida,inkuru ya Kagame irimo byinshi bitangaje.
Paul Kagame yavukiye mu Rwanda mu mwaka w'i 1957 ariko akurira muri Uganda nyuma y’uko umuryango we uhunga kubera amakimbirane y’amoko . Yakuze ari impunzi, kandi aho yabaga ari hose yabonaga ukuntu abanyarwanda bahuritse n'iyo bagiye bahungira,bikamushengura umutima.Paul aho kwakira ubwo buzima bwari bukarishye,yafashe icyemezo cya kigabo ariyanga akunda ubutabera bimutera kujya mu ngabo ku rugamba rwo guharanira uburenganzira bw'Abanyarwanda bose aho bava bakagera biza no kumuhira aho byarangiye abaye n'umuyobozi w'igihugu cye.
Mu myaka ya 1980, Kagame yabaye umwe mu bayobozi b’ishyaka rya RPF (Rwandan Patriotic Front), ryashinzwe n’Abanyarwanda basohotse mu gihugu bafite intego yo kugaruka. Yize uburyo bwo kuyobora ingabo no gukoresha amayeri mu rugamba, aho yaje kuba umuyobozi w’ingabo za RPF mu gihe cy’intambara. Mu 1994, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Kagame n’Ingabo za RPF bafashe igihugu, bahagarika ubwicanyi bukabije bwaberaga mu gihugu, batangira inzira yo kubaka ubumwe n’ubusugire bw'igihugu cy'u Rwanda.
Kagame yabaye visi perezida ndetse nyuma aza kuba perezida, afata inshingano zo gukiza igihugu cyari cyarasenyutse kizahajwe n’amacakubiri.Ku buyobozi bwe, u Rwanda rwageze ku iterambere rikomeye, umutekano wifuzwa, ndetse hakabaho gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge. Igihugu cyari cyarasenyutse kubera amakimbiran,ubu cyabaye icyitegererezo mu iterambere mu karer, n’isi muri rusange.
Gusa,ubuyobozi bwa Kagame ntabwo bwagiye buvugwaho rumwe.Hari abamubona nabi,mu imboni zabo bakabona ko hari ibyo akora bimwe na bimwe bibangamira demokarasi.Abo,bavuga ko adaha itangazamakuru ubwisanzure busesuye kandi ko abatavuga rumwe nawe bose abakandamiza nk'umunyagitugu wese uko amera gusa abashyigikiye Perezida Paul Kagame,bo babona ko bimwe mubyo Inyangarwanda zimunenga byari ngombwa kubikora bitewe n'uko yayoboye igihugu mubihe bigoye.
Nyuma y'ibyo byose,Kagame afite kandi ibintu akunda gukora by’umwihariko. Azwi nk’umuntu ukunda siporo, cyane cyane umukino w'umupira w'amaguru aho afana cyane ikipe ya Arsenal bishoboka ko ari nabyo byamuhaye igitekerezo cyo kwamamaza ku myambaro yabo muri gahunda bise'Visit Rwanda'si Arsenal gusa yamamariza iyo gahunda ahubwo ni amakipe atandukanye kandi akomeye no kumugabane w'i Burayi.Perezida Kagame kandi akunda kugenda mu misozi no kwirebera ubwiza butatse u Rwanda. Akunda kandi gusura abaturage, aganira nabo ndetse akumva ibyifuzo byabo,aho anabafasha gukemura ibibazo byaheze mu nzego zo hasi.Paul ni umuyobozi ukunda umurimo,ntabwo ari umunyabiro cyane kuko akenshi yisanga muri rubanda rugufi.
Nubwo bamwe bakunda Kagame abandi bakamubona mu buryo butandukanye, nta kabuza ko afite uruhare runini mu guhindura igihugu cy'u Rwanda. Ubuyobozi bwe bwagize uruhare rukomeye mu iterambere ry'iki gihugu, ndetse inkuru ye iracyakomeje kuba isomo mu biganiro byerekeye ubuyobozi,iterambere n'ubwiyunge.
Wowe se, ubona uteu buyobozi bwa Paul Kagame?u Rwanda rwabonye impinduka nziza kubera imiyoborere ye, cyangwa hakenewe impinduka muri politiki y'ubuyobozi? Tubwire unyuze ahandikwa ibitekerezo.

No comments:
Post a Comment