Yesu nashimwe bene Data dushimiye Imana ko yakomeje kubana natwe mubihe bitandukanye.
Hari impaka abantu bagiye bajya ku munsi bakwiye kubaha kuyirutisha indi,bamwe bakemeza uyu abandi uriya,kandi n'ubwo igihe gishize ari kinini izi mpaka zikigibwaho,ntibirakarangira kuko n'ubu bitewe n'uko abantu batabona Ibyanditswe muburyo bumwe,bijya bibatera kutemeranywa n'ubundi kubintu bitandukanye,kandi n'ubundi igisubizo kiba kikiri kimwe.
Zimwe mu mpaka zikigibwaho nubu,benshi ntibavuge rumwe kandi basenga Imana imwe hubwo kenshi bikabyara gukandamizwa no gucirana imanza,ni ibyerekeye ISABATO n'ICYUMWERU.
- Mbese Isabato ni iki?Icyumweru se cyo ni iki?
- Isabato ifite gaciro ki mubyanditswe byera?
- Twese dukwiye kwizihiza isabato?
- Isabato yaje ryari?
- Isabato yakomereje he?
- Isabato ni iy'Abisilayeli gusa cyangwa ni iyabose?
- Ukuri kw'Ibyanditswe byera muri ibyo ni ukuhe?
- Ubuhamya bugufi
- Umwanzuro.
Isabato cyangwa 'Shabbath" mu rurimi rw'Igiheburayo ni umunsi w'ikiruhuko cyera mu myemerere ya Kiyahudi cyangwa amadini amwe n'amwe nk'Abadivantiste n'Abagorozi.
Isabato iba kuwa gatandatu(Ku munsi wa 7 w'icyumweru ).
Abayizihiza bose bayifata nk'umunsi wera, w'ikiruhuko no gusenga.
Icyumweru ni umunsi wambere w'icyumweru (Kuwa Mungu) mu mitegurire y'iminsi y'Icyumweru.
Mu mico ya gikristo icyumwer ni umunsi w'amasengesho kandi wizihizwaho izuka ry'Umwami Yesu.
Isabato ifite gaciro ki mubyanditswe byera?
- Isabato ni umunsi Imana yashizeho kandi yarawejeje,iwuha umugisha.
Ijuru n'isi n'ibirimo byinshi byose birangira kuremwa,Ku munsi wa karindwi Imana irangiza imirimo yakoze ,iruhuka ku munsi wa karindwi imirimo yayo yose yakoze.Imana iha umugisha umunsi wa karindwi iraweza,kuko ariwo Imana yaruhukiyemo Imirimo yayo yose.(Itangiriro 2:1-3).
- Kubahiriza Isabato ni itegeko ryavuye ku Mana.
"Wibuke kweza umunsi w'isabato.Mu minsi itandatu ujye ukora,abe ariyo ukoramo imirimo yawe yose ariko uwa karindwi niwo sabato y'Uwiteka Imana yawe.Ntukagire umurimo wose uwukoraho,wowe ubwawe,cyangwa umuhungu wawe cyangwa umukobwa wawe,cyangwa umugaragu wawe,cyangwa umuja wawe,cyangwa itungo ryawe, cyangwa umunyamahanga wawe uri iwanyu,kuko iminsi 6 ariyo Uwiteka yaremeyemo ijuru n'inyamaswa n'ibirimo byose,akaruhukira kuwa karindwi.Nicyo cyatumye Uwiteka aha umugisha umunsi w'isabato,akaweza.(Kuva 20:8-11).
- Isabato yabayeho kubw'abantu.
Arababwira ati"Isabato yabayeho kubw'abantu,abantu sibo babayeho kubw'isabato,nicyo gituma Umwana w'Umuntu ari Umwami w'isabato nayo."(Mariko 2:28).
Ni bande bakwiye kwizihiza isabato?
Kuva isabato yarabayeho igihe isi yaremwaga,bivuze ko isabato imaze imyaka ingana n'isi ariko igihe yatanzwe nk'itegeko ni igihe Imana yahaga Mose amategeko ku musozi wa Sinayi.Kandi kuva icyo gihe kugeza ubu,Abayahudi n'abandi barimo Abadivantiste b'umunsi wa karindwi ndetse n'abagorozi bafata iryo tegeko nk'iridakuka kuko bemera ko ritakuweho n'isezerano rishya rya Yesu.
None twese twubahirize ikiruhuko cy'isabato?
Hano hari imyemerere 2 itameze kimwe.
1.Abizihiza isabato b'Abayuda,Abadivantiste b'umunsi wa karindwi n'Abagorozi,bemera ko isabato ari itegeko ry'Imana ridakuka,kandi ko rikwiye no gukurikizwa na n'iki gihe Umwami Yesu yaje.
Babishingira ku kuba muri Bibiliya ntaho byanditswe bivugwako ko isabato yakuweho.
2.Abizihiza icyumweru aho kwizihiza isabato.
Aya ni amadini atandukanye ya gikristo barimo Abagatolika, n'Abapolotesitanti.
- Babishingira ku kuba Yesu Kristo yarazutse ku cyumweru(Kuwa mbere w'icyumweru).
- Babishingira kandi ku kuba Intumwa zarateranye kuwa mbere w'iminsi irindwi cyangwa se kucyumweru.
- Bemera ko Yesu yuzuye isezerano rishya,bityo bakumva ko badakwiye gukomeza gukurikiza amategeko ya Mose uko yakabaye.
Iki kibazo cy'uko dukwiye kubahiriza isabato byaterwa n'ibintu bitandukanye.
Byaterwa n'iyo myemerere yawe.
Niba wemera ko Yesu yuzuye isezerano rishya ushobora gukurikiza umuco wo guterana kucyumweru(Ku munsi wambere w'iminsi irindwi).
Icyangombwa nuko uwo munsi wawe wahaye icyubahiro kuruta iyindi yose ukubera uwo kuruhuka,gusabana n'Imana no kuyibuka.
Hamwe n'ibyo,ntidukwiye kwibagirwa ko uburuhukiro bw'ukuri ari Yesu Kristo ubwe.
Iyo usomye muri Matayo 11:28,usanga Bibiliya ivuga ko Yesu ariwe buruhukiro bw'ukuri.
Yaravuze ngo'Mwese abarushye n'abaremerewe munsange ndabaruhura'.
Ntabwo yavuze ngo abarushye n'abaremerewe muze kumunsi runaka cyangwa mu munsi runaka muruhuke!
Ibi bivuze ko iyo turi muri Yesu neza tuba turi mu buruhukiro bwizewe,bwiza kandi butekanye bugahoraho iteka ryose,kuko ibyo bitaba kucyumweru,kuwa karindwi cyangwa undi munsi uwo ariwo wose ubu buruhukiro burahari buri munsi kandi ku bantu bose kuko Imana itarobanura kubutoni.
Nkaho ibyo bidahagije,Pawulo atubwiriye kuba Kolosayi Yaratubwiye ngo ntihakagire umuntu ubacira urubanza kubw'ibyo murya cyangwa ibyo munywa,cyangwa kubw'iminsi mikuru ,cyangwa kubwo kuziririza imboneko z'ukwezi cyangwa amasabato kuko ibyo ari igicucu cy'ibizaba,naho umubiri wabyo ufitwe na Kristo.(Abakolosayi 16,17).
Ubuhamya bugufi
Guhera mu mwaka wa 2017 ukageza muri 2019 urangira,nari ndwaye merewe nabi bikabije kubw'umubiri wambangamiraga kandi n'ibyaha nkabikora.Icyo gihe nari ndushye ndemerewe ntan'umuntu wari bubashe kunduhura ngo anture umutwaro wari kuri jye.Ababyeyi bankoreye ibishoboka byose,imiti ibaho niyo wowe udatekereza ko ibaho narayikoresheje biba imfabusa,bigakubitaniraho n'uko byatwaraga ababyeyi banjye amafaranga menshi atagira ingano.Nifuzaga n'ibura icyampa akaruhuko ku munsi umwe gusa nkumva ndiho nkuriho koko ntabangamiwe n'umubiri wanukaga nk'umupfu.Ndetse,koko nari umupfu uhagaze kuko sinashoboraga kumenya icyiza ngo ngikurikize cyangwa ikibi ngo nkigendere kure,natoraga ibyo mbonye kandi nyuma bikangwa nabi.Muri 2019,ubwo nari narabuze ibyiringiro noneho numva gupfa bindutira kubaho,nibwo Imana yangendereye nibona murubanza habanje kubaho umuriri ukomeye cyane wateje impagarara n'akavuyo kenshi mu bantu bose,abakomeye n'aboroheje.Nyuma naje kubona nsa n'uwatsinzwe urubanza kandi ntabwo nari njyenyine kuko hari undi musore cyangwa umugabo ukiri muto wari hirya,nuko umugabo wari unyicaye imbere arambwira anyereka wa wundi wo hirya,nuko uwo mugabo wari utuje arambwira ati"Uriya muntu ubona,yararogaga,yaricaga,yagiraga ishyari,yaragambanaga,yacaga inyuma umugore we,yari umusinzi,yari umutukanyi,yaraterekeraga,yaratukanaga,yarabeshyaga,yifuzaga iby'abandi,yaribaga,ibyo nibyo azize ariko dore wowe uzize iki kimwe gusa'Kwikinisha'."
Icyo gihe uwo mugabo namuvuye imbere ndira,kuko numvaga abantu benshi batabaza basa n'abari gushya cyane,nuko nanjye ngenda mvuza induru nti "Gehinomu weee,Gehinomu weee"Muri icyo gitondo nsanga narotaga.Ariko muri izo nzozi,nabyutse mugitondo nsa n'uwaraye anyagirwa,kuko uburiri bwose bwari bwabaye nk'ikidendezi cy'amazi ibyuya byandenze kubera ubwoba bukabije.Narabyutse kandi ubwo hari murukerera nka saa cyenda n'igice nuko mbona Bibiliya yari hejuru y'akabati ko muri salo yo murugo,ndakingura,ngeze hanze n'ubwo byari ibishya kuri njye nabwirije abantu ntazi ko banyumva kuko abantu bose mubo murugo n'abaturanyi bose ntibari bazi ibijyambere kuko bose bari bakiryamye ariko kubera guhahamuka ndababwiriza n'ubwo muri icyo gitondo abo numvaga babyerekezaho bavugaga ko mu ijoro bumvise umugore ubwiriza kandi na n'ubu ntamuntu n'umwe warabutswe ko arijye wahagurukijwe n'Imana muri icyo gitondo.Mbwiriza, nisanze ku ijambo riboneka mu Bami 21:4 ahavuga uko Hezekiya yarwaye yenda gupfa maze imana imutumaho umuhanuzi yesaya amubwira ko atazakira hubwo agiye gupfa,nuko Hezekiya agira agahinda kenshi yinginga Uwiteka maze Uwiteka yumva gusenga kwa Hezekiya,Imana iramukiza kandi imwongera imyaka yo kubaho.
Njya ntekereza ko nanjye igihe Imana yangenderaga muri iryo joro nari bupfe kandi ngapfa ndimbutse kuko ntari narigeze kumenya Umwami Yesu ngo nanjye anduhure nk'uko yaruhuye benshi kandi n'ubu akaba akibaruhura.Ntekereza kandi ko ntongewe imyaka 15 gusa nka Hezekiya,kuko nkurikije ibyo nagiye numva nyuma n'ibyo nagiye mbona,urugendo ruracyari rurerure nzaba mbabwira n'ibindi ubundi.Ariko muri make kuva ubwo Yesu yaje mubuzima bwanjye nararuhutse kandi ndacyaruhuka kuko Yesu akiruhura abarushe bose na n'ubu.
Na none kandi nkurikije uburyo Imana yagiye imperekeza murugendo ubu maze kugenda,n'ibona nka wamuntu wari umaze imyaka myinshi ku kidendezi cy'i Betesida yarabuze uwamuterera mu kidendezi ngo akire,ariko umunsi umwe,mu gihe atatekerezaga Yesu aramugenderera aramukiza kandi nubwo hari ku isabato biri butere abamubonye bose kubyibazaho no kumuvuma no kumugisha impaka,yaranamubwiye ngo yikorere uburiri bwe agende.
Nanjye nubwo iwacu murugo ababyeyi banjye ari Abadivantiste b'umunsi wa karindwi kandi bakagerageza kubahiriza isabato,Imana njye ntiyantoje ityo kuko yanjyerekeje aho nzajya Nikorera umusaraba wanjye kuva kuwambere kugeza kuwa nyuma,ku isabato no kucyumweru.Kandi Jye iminsi yose ndayihwanya ibyo nkabikora kubw'Umwami wanjye wanyibutse naribagiranye,akankiza narabuze umuti,akambera uburuhukiro bw'iminsi yose nari narabubuze,kandi n'ubu akibikora Yesu ashimwe cyane.
Bakundwa b'Imana,mwibuke ko Pawulo atugira inama yo gusenga ubudasiba:Nubwo bitoroshye,ariko mwibuke ko dushobozwa byose na Kristo uduha imbaraga.Uwabikora neza yagirana ubusabane n'Imana kuburyo buhoraho kuko iryo ni ibanga ryo gukomera no gutsinda umwanzi muburyo bwose.
Ibyo gucirana imanzazerkeye umunsi nyawo w'Imana,birangire ubu kuko ubundi ndibaza uwacira umugaragu w'abandi urubanza we yaba ari inde?Ahubwo twese dukwiye gufatanya tugushimira Imana hamwe kuko Yaduhaye Yesu akadukiza urupfu rw'iteka kandi twari abo kurimbuka kubwo kutamenya uburuhukiro Imana yaduteganyirije uhereye kera kose nk'uko Yesu yagiye avugwaho mu buhanuzi bwa kera.Yarapfuye azira ibyaha byacu kandi yarazutse kuko ubu yicaye ku intebe y'iburyo bwa se,kandi azagaruka aje guhemba buri muntu wese ibikwiranye n'ibyo yakoze ari ibyiza cyangwa ibibi.
Niba iyi ari inkuru nshya kuri wowe,menya ko ifite ubuzima nawe Wemerere Umwami yesu akubature maze ube muburuhukiro bwe iteka ryose azaguha n'ubugingo buhoraho kuko ari ryo sezerano rikuru yasezeranije abazamwizera bose.
Ngarutse rero,Burya uwo mugaragu w'abandi baba bacira urubanza imbere ya shebuja niho agwa cyangwa agahagarara kandi kuko Imana ariyo imuhagaritsa azanahagarara kandi yeme.
Bibiliya yabyanzuye neza cyane kuva ivuga igira iti
"Umuntu umwe yubaha umunsi umwe kuwurutisha iyindi,naho undi akubaha iminsi yose akayihwanya.
Umuntu wese amenye adashidikanya mu mutima we.''
(Abaroma 14:5).

No comments:
Post a Comment