Tuesday, February 11, 2025

BIRAKWIYE KO ABAKRISTO BIGA AMATEGEKO?



 Ibi mbyanditse mbanje kubasuhuza mu izina rya Yesu Kristo Umwami wacu.

Murabizi tukiri muri iyi si,tuba dufashe igihe mu ntambara kuko ibiturwanya nabyo ari byinshi.

Ni yo mpamvu usanga abakristo benshi bibera mu buzima abenshi mubatari bo batakwifuza kuko baba babona ari abantu babihiwe,batagendana n'ibigezweho kandi bazapfa vuba nubwo benshi muri twe rimwe na rimwe babyita gutaha kuko bizeye neza badashidikanya ko umunsi bazapfa batazaba barangiye ahubwo aribwo ubuzima bwabo buzaba butangiye.

Abakristo rero,kubera amasezerano atagira ingano twasezeranijwe harimo n'ubugingo buhoraho nk'uko Bibiliya ibivuga neza iti"Iri niryo sezerano yadusezeranije,ni ubugingo buhoraho." 

bituma twumva cyane ko ari ngombwa kugenda tumeze nk'abikoreye amagi aho isaha n'isaha dusitaye yahita ameneka bikadutera kwigengesera rwose.

Kuko tutakiri abacu ngo twigenge,ni kenshi buri munsi tugorwa n'ibitari bimwe,nk'amahitamo:Ibyo turya,ibyo tunywa,ibyo twambara,ibyo duha umwanya,abo tugendana,ubwoko bw'imikino twakina,ubwoko bw'akazi twakora,n'ibindi ariko kandi amahirwe twagize,n'uko dufite umufasha udufasha muri ibyo byose kandi ntahwema kutugira inama muri byose(Umwuka Wera w'Imana).

Bene Data,nimbabwira ibi muranyumva muburyo butandukanye bitewe nurwego uriho mu buryo wizera Imana kandi ukumva by'ukuri imvugo ya Yo.

Umunsi umwe nahuye namahitamo yangoye muri 2024,ubwo umuntu yanyohererezaga ubutumwa kurubuga rwa FB ambwira ko hari ibintu azi nakora kandi ko abona nabishobora nuko bikubitana n'uko nari maze igihe kirekire ntegereje akazi ,nuko nanjye numva ndasubijwe.

Icyo gihe ntakindi nabanje gukora uretse kujya kugisha inama Imana.

Imana irambwira ngo umenye ko isi igushaka cyane,mubyo ukora byose ugire amakenga kandi "Nguhaye akazi gakwiriye."

Icyo gihe ibyifuzo byanjye byose byarushije imbaraga inama numvise sinabiha umwanya ngo mbitekerezeho neza,cyane ko ibyo nabibwiwe meze n'ubundi nk'uwagiye kuko nari napakiye nsa nusezera.

Kwanga kubiha umwanya ngira ngo byari nko kwirema agatima,kuko ntacyari kigiye kumbuza kujya mubyo njye nitaga akazi kagiye kumpindurira ubuzima,akenshi hubwo nkibesha ko ibiri kumbaho ari nk'ibisubizo by'Imana biri kunzaho.

Naburiwe inshuro zirenga imwe,bikanyura mu bantu batandukanye,mubihe bitandukanye ,kandi mubantu bari ahantu hari intera itandukanye cyane ariko sinabiha agaciro.

Hari igihe umuntu abyuka,agasenga,akumva ameze neza, yewe,agashira n'agaposti k'Ijambo ry'Imana cyangwa akerekeranye naryo akumva koko yabyikoresheje,nyamara hari ubwo Imana iba imunyuriyemo kugira ngo igire uwo ibwira!

Nibyinshi nabwiwe kandi koko nk'umva ni ibyanjye biranziye,hari n'umuturanyi wo mu Bigogwe wambwiye mu magambo yumvikana anyumvisha ko ibyo ngiyemo bitankwiriye maze ndamusuzugura.

Mubyukuri,twe kujya duhinyura abantu kuko n'umusazi Imana yamukoresha ibyo ishaka kandi mwene uwo iyo usuzuguye ijambo rye ntibikugwa amahoro.

Ni inkuru ndende.Aho nagiye sinahamaze iminsi irenze 40!Icyo nabonye gusa ni uko nari narayobye,nataye umwanya n'amafaranga bigiye no kumviramo ko nashyirwa mu inzu y'imbohe mbeshewe ariko natakiye Imana iranyumva maze mvayo ndagaruka.

Nari nkerewe mvuga ku mahitamo ariko sibyo mbabwiraho,uretse ko byari ngombwa nanone kumenya ko guhitamo nabi bibyara kubaho nabi no guhitamo neza bibyara kubaho neza.n

 

Ongera ubitekerezeho neza,birakwiye ko umukristo yiga amategeko?

Ubundi amategeko ni amabwiriza agenga imibereho y'abantu,aho hashobora no kubamo amatsinda runaka yaba aya leta cyangwa ayigenga.

Ayo mabwiriza agomba kuba ari meza,afitiye abene gihugu inyungu cyane ko icyo ubuyobozi bw'igihugu runaka bushinzwe ari ukurinda,kubungabunga no kubaha abaturage.

Abakristo benshi kubwo kutamenya neza ijambo ry'Imana bagenda bayobagurika.

 

Abo ngabo batekereza ko kubahiriza gahunda runaka ya Leta ari ikizira n'ubuyobe bukabije.

Abanyarwanda bajya bavuga ngo'Leta ni umubyeyi' kandi koko nk'ababyeyi bose uko bamera,nti basa bose ari nayo mpamvu n'imiryango ishobora kuba iri hamwe iriko iterambere atari rimwe.hari ababyeyi beza n'ababyeyi babi.Ababyeyi bazi kurinda abana babo n'abaterera aho.hari ababyeyi b'bisambo bishakira ibyabo,bumva ko umusaruro wose ubonetse iwabo murugo ko ntahandi ukwiye kubarizwa uretse mu inda zabo zidahaga.

Muri urwo rwego rero,na Leta yaba mbi,cyangwa ikaba nziza kandi bitinde bitebuke umusaruro urabisobanura.

Imana yaduhaye itegeko ririmo isezerano twese dukwiye kwubahiriza kugira ngo tubeho neza.Ni itegeko ritubwira ko dukwiye kubaha ababyeyi bacu kugira ngo turamire mugihugu Imana yaduhaye.

Bene Data niba tugize amahirwe tukaba tubonye ababyeyi badukunda bakatwitaho tububahe gusa nitubona ibidakwiye bikorwa nabo nabwo Imana tuzayisabe ubwenge no kutuyobora.

hari ubwo biba ngombwa ko udakurikiza ibyifuzo by'umubyeyi wawe bitewe n'ibyo ari byo. 

Twigarukire,None birakwiye ko twebwe nk'abakristo twiga amategeko?

Muri ibyo twavuze haruguru byo kugorwa n'amahitamo,hari abagorwa n'iki cyo kuvuga ngo mbese nanjye nakwiga amategeko?

Burya rero,kwiga amategeko ntabwo ari iby'abari mu ijuru.Ntabwo ari iby'abanyarwanda cyangwa Abakongomani cyangwa Abarusiya cyangwa abashinwa ibi bikwiye buri wese.

Uretse kuyoba,amategeko ntabwo ari mabi ahubwo ni meza kuko agaragaza icyaha.Muyandi magambo amategeko atumenyesha icyaha.

Ibaze iyaba buri muntu wese mubo uzi n'abo utazi azi inshingano afite n'ingaruka yakura mu kutubahiriza izo nshingano,buri wese akaba azi uburenganzira bwe n'icyo yakora ngo abubone mugihe atabuhabwa ni ikintu cyiza cyane.

Kuba hari indege zigurutsa abagenzi bazo kandi zikabageza iyo bajya,izindi zikabahanura ntibikwiye kutubuza kwiga iby'indege n'ibyogajuru.Ndetse,mu kubyiga bitewe n'ababyize babaye bashyigikiwe ukuboko kwiza kw'Imana kubariho banavumbura uburyo bakoresha ngo he kuzongera kuvugwa irohamwa ukundi!

ibi ni ibyiza birindwi (7) byo kwiga amategeko k'umukristo.

1.Guca imanza hagati  muri bene Data

Uhereye kera,twagiye tubonekaho umugayo.no mugihe cyambere itorero ritangira ,abo mu itorero ry'Ikorinto pawulo yababwiye ibyo kubakoza isoni kubera ishyano bari baragaragaweho.ati"Iyo umuntu wo muri mwe afite icyo apfa na mugenzi we,mbese ahangara kuburanira kubakiranirwa ntaburanire kubera?

Ntimuzi ko abera bazacira ab'isi urubanza?Kandi ubwo ari mwe muzacira ab'isi urubanza,ntimushoora no guca imanza z'ibintu bito hanyuma y'ibindi?Ntimuzi ndetse yuko tuzacira abamalayika urubanza nkanswe iby'ubu bugingo?Nuko rero niba mufite imanza zo gucibwa zerekeye kuby'ubu bugingo,ni iki gituma mubishyiraho abatagira icyo bahuriyeho n'Itorero ngo abe ari bo bazica?Ibyo mbivugiye kubakoza isoni.

(Abakorinto 6:1-3).

aho kugira ngo ab'Itorero bajye bajya kubo bitareba ngo babacire imanza,byaba byiza nibura harimo uwo pawulo yise umunyabwenge kugira ngo ajye abibafashamo aho kwisuzuguza.

Bene Data bakundwa b'Imana dukurikize ibi Pawulo avuga:Murumva kwiga amategeko hubwo bitari ngombwa kub'Itorero kugira ngo ibibazo bisa nk'ibyananiranye hagati yacu tubyikemurire?Kuko amategeko ubundi akora iyo habuze umuti w'ikibazo hakaba hari 1 cyangwa 2 cyangwa 3 tuzi neza ko bajijutse no kurusha abo twajya kubishiramo bitabareba,noneho bigakemuka bitagiye no kuba igitaramo mubatizera.

2.Kwemera itegeko ry'Imana.

Ibaze tubaye tuvuga ko turi ab'Imana,kandi tugahinyura ibyo yavuze!Tukavuga ko twubaha Imana nyamara ibyo Itubwira tukabiterera aho!Koko turi abantu babi kandi turacumura  ariko nyamara no mugucumura kwacu,twe kuyoba kandi twibwira ko turi mukuri.Byibura kwiga amategeko tukayamenya,byanadufasha kumenya n'ibi Pawulo yanditse ati"Umuntu wese agandukire abatware bamutwara,kuko ari ntabutware butava ku Mana,n'abatware bariho bashizweho n'Imana.Nicyo gituma ugandira umutware aba yanze itegeko ry'Imana,kandi abaryanga bazatsindwa n'urubanza.Abatware si abo gutinywa n'abakora ibyiza,keretse abakora nabi.Mbese ushaka kudatinya umutware?Kora neza nawe azagushima,kuko ari umukozi w'Imana uguhesha ibyiza.ariko nukora nabi utinye ,kuko adatwarira inkota ubusa.Ni umukozi w'Imana uhoresha umujinya abakora nabi.Nicyo gituma ukwiriye kuganduka  utabiterwa no gutinya gusa,ahubwo ubyemejwe n'umutima uhana.Nicyo gituma musora,kuko abatware ari abagaragu b'Imana bitangiye gukora uwo murimo.Mwishyure bose ibibakwiriye:abasoresha mubasorere,abahinisha mubahinire,abo gutinywa mubatinye n'abo kubahwa mububahe.(Abaroma 13:1-7).

3.Gukora umurimo w'Imana.

Hari abahitamo kwiga amategeko atagendereye amafaranga azakuramo,agaciro azahabwa cyangwa ikindi,ahubwo agamije kuzakorera Imana umurimo wo gucira abantu imanza zishingiye ku butabera.Nawe ushobora kwiga amategeko kugira ngo uzakore  uwo murimo mwiza utagamije ibihendo by'iyi si,ukaba icyitegererezo cyiza cy'umuntu ukorera umurimo we guhimbaza Imana by'ukuri.


4.Kudapfusha ubusa amafaranga.

Ariya mafaranga dukoresha twishyura abavoka n'ibindi byose dushaka kwirwanirira rimwe na rimwe ntibigire icyo bidufasha,yahakirira.Ariya mafaranga aba akwiye gufasha abatishoboye bo muri bene Data aho kuyarenza kubyadutukishije mubatizera.

Urugero:Niba habonetse urubanza hagati muri twe,hakaba hari umunyabwenge uzi ibyerekeye gicira abandi imanza nk'uko Samweli yabigenzaga,ibibazo bizakemuka;uretse ko ibintu nk'ibyo ubundi bidakwiye no kujya bivugwa mu Itorero kuko ibi bintu bijya bigusha abo muri twe b'abanyantege nke.

 Ibyo ndabivuga kuko nzi uwavuze ko yabonye bamwe bo mu bayobozi b'Itorero asengeramo bagiye kuregana no  kuburana mu rukiko kandi ibyo biba mu mwanya bakagiye gufasha bene Data mu materaniro nuko abibonye nk'umukristo abitekerezaho cyane bimugusha bityo.Birababaje!

5.Gukira.

Bene Data dukurikije ubuhanuzi twabwiwe n'Umwami wacu  Yesu Kristo,igihe kizagera uwitwa umukristo wese arengwanywe.Urumva ntacyo byazafasha umukristo wize kandi akamenya imikorere y'isi?Bazatujyana mu nsengero no mubakomeye ngo baturenganye ariko kandi Yesu yatugiye inama aratubwira ngo'Ntimuzahagarike umutima w'icyo muzireguza cyangwa w'ibyo muzavuga,kuko Umwuka Wera azabigisha ibyo muzaba mukwiriye kuvuga muri uwo mwanya. 

(Luka12:11,12).

6.Kwigirira icyizere.

Bakundwa b'Imana mwibuke ko iwacu atari ino,iwacu ni mu ijuru:Niho dutegereje umudugudu mwiza uzira ibizira.Kandi buriya ntabwo umusangwa yakwitwara nk'umusuhuke bimworoheye.Nagiye mbona abana benshi bitabwaho ntibabyakire,nagiye mbona abana benshi bahabwa agaciro ntibabibone,nabonye kandi n'abana batari bake bafatwa nk'abandi ariko ntibabyizere kuko batari iwabo:byanze bikunze hari ikiba kibura kandi akeneye n'umutima we wose kandi icyo kintu akababazwa n'uko gitinda.Hari Benewacu benshi bagiye muburengerazuba bw'isi tubona kandi koko bigaragara ko bamerewe neza aho bari iyo,ibyo mbivukiye ko bamwe muri bo b'abagwaneza bihanganira gutunga abo basize muri Africa kandi bakabaho ntabindi bibabeshejeho!Ariko n'ubwo bimeze bityo baracyakunze iwabo.Nibyiza bamenye icyongereza n'ubwo atari bose,birashimishije baguze imodoka n'amazu n'ubwo atari bose,biranejeje abavugaga ngo 'ntagikwe'(babiterwaga n'ubushobozi buke), ubu barubatse n'ubwo atari bose.Ibyo byose nubwo bimeze bityo,umutima urerekeza murw'imisozi igihumbi.Muby'ukuri rero,nkomereje muri uru rugero nafashe rw'Abadiyasipora, uwageze muri Amerika akiga ururimi rwaho neza,akamenya kugira imigendere ikwiye n'amategeko y'aho n'imikorere yaho muri rusange yarayize ntabwo wamugereranya n'uwibera mu nzoga bugacya.Uyu muntu aba yifitiye icyizere cyane kuruta ubyuka ajya muturimo ariko avuga ati 'Mana undinde iry'uyu munsi'atanazi ingaruka z'ibyo bintu ngo bimeze bite.

Abakristo ahubwo dukwiye kwiga kandi tukamenya amategeko agenga aho tujya hose no mubo tugenderera bose kugira ngo niba ari ubutumwa twamamaza tubuvuge tuzi ingaruka,kandi tukamenya uko twitwara kubo twagiye kububwira kandi mubwenge Imana iduha. 


7..kumenya imikorere ya Farawo.

Umukristo wese ufite ubumenyi kubyerekeye imikorere y'isi,yakwitwara neza imbere y'ibigeragezo bitari bimwe. 

Wibuke,Imana yakoresheje Mose watangiye neza,agakurira  kwa Farawo aho yigiye indimi zitandukanye,aho yize amategeko,imico,n'imyitwarire byo kwa Farawo,Kandi Mose yasoje neza kuko nyuma yavuye kwa Farawo,yanga kwinezeza by'umwanya muto,yemera kubabaranywa n'ubwoko bw'Imana bwari bukeneye ubutabera ngo bubohorwe kandi koko Imana Ikiranukira guca imanza zitabera yatabaye ubwoko bwayo ikoresheje Mose.

ICYITONDERWA 

  • Iyo usomye Bibiliya neza kuburyo burambuye urasanga imirimo itegetswe n'amategeko yo ubwayo idashobora kudukiza kuko twakijijwe n'ubuntu kubwo kwizera Umwana w'Imana  Yesu   Kristo.(Abefeso 2:8).
  • Umutima w'umunyabw
  • enge ugenzura ibihe n'imanza(Umubwiriza 8:5).
  • Ntihagire ukuyobya,niba ubona Imana ikwerekeje mu kwiga amategeko wikererwa tangira uyu munsi kandi Imana izabane nawe.

  • ibyo twiga byose tubyigire guhimbaza Imana,n'ibyo dukora byose tubikorere guhimbaza Imana.


No comments:

Imana yaremye abagabo n'abagore ku impamvu.

 Vice Perezida JD Vance yatangaje ko hari impungenge z’uko umuco muri Amerika uri gutera kugerageza kugabanya imiterere ya kera y’abahungu n...