Masafi Mashaba Munguiko: Umugore w’intwari Ugaragaza Urukundo n’Icyizere mu Muryango
Masafi Mashaba Munguiko ni umugore w'Umunyarwanda uzwiho ubuhamya butangaje kuva mu ivuka kugeza akuze.We ubwe,yivugira ko n'izina rye naryo ari ubuhamya kuko yavutse muburyo butangaje n'uko kuko ababyeyi be byabatangaje baherako bamwita Masafi Munguiko izina yiswe na se umubyara amaze kubona umwana we w'umukobwa wavutse aravuga ati"Masafi Munguiko"Bisobanura ngo"Imana Iriho,n'ibitangaza byayo."Amaze gukura yahuye n'ibibazo bitari bimwe nko mu gihe cyo kubyara,Munguiko ahamya ko Yesu yamukijije cancer y'ibere.Ibintu bimutera gukunda no gukorera Imana akayihamya ahashoboka hose.
Uyu Masafi ufite imyaka 36 kugeza ubu nubwo uba ubona asa n'umukobwa muto,afite umugabo mwiza n'abana beza ba 2.Akunze gukoresha imbuga nkoranyambaga cyane cyane X yahoze ari twitter,na Watsapp by'umwihariko.Masafi nubwo akoresha imbuga nkoranyambaga,ntabwo yitwara nk'abandi benshi tuzi inaha mu Rwanda ndetse no hakurya yarwo usanga bavuga ubusa,batukana,bagaragaza imijinya n'inzika n'amahane,biyambika ubusa,mbega bakora ibihabanye n'ibyo umuntu muzima yakora.Masafi ni umurokore uzwiho kwicisha bugufi no mu ijwi rituje,Umugore ukunda Imana n'abayisenga.Muri make Munguiko kubera ukuntu yagiye abona ibitangaza by'Imana mu bihe bitandukanye harimo ibigoye n'ibyoroheje,yiyemeje kujya ayamamaza hose,guhumuriza abababaye,no gukomeza abatentebutse akabafasha mugihe gisa nk'iki.Masafi yize amashuri abanza,yiga ayisumbuye ndetse na kamuza kandi yabaye mwarimu ariko ubu ntakiriwe kuko Yabonye indi mirimo nuko ubwarimu abuvamo,ibintu avuga ko ashimira Imana.
Ku itariki ya 18 Gashyantare 2025,Mashaba yaryamye nk'uko abandi baryama,asinzira nk'uko abandi basinzira,ndetse abyuka nk'uko abandi babyuka,uretse ko we bishoboka ko byari bidasanzwe kubw'amakuru y'ijuru yari yaraye amenye,amakuru umuntu uwo ari we wese ukunda amahoro n'ubutabera yakumva maze ibinezaneza bikamubana ibanga.
Nk'uko bizwi,intare ntibwirwa guhaguruka ngo ijye guhiga,ntan'uyibwiriza kurya umuhigo uko waba usa kose kuko icyo yishimira ari kukugerwaho kw'ibyo yifuzaga.Ntabwo intare ihumurirwa ibyatsi iyo ishonje,ahubwo n'ibyatsi biyihumurira nk'inyama kubwo kurekereza kwayo,ntan'ushobora kuyibuza kubona umuhigo kuko irwana kugeza kugupfa,ariko yabonye ibyo yaharaniraga.Ntabwo ireba ngo imihigo ni ingahe,iri he,cyangwa ingana ite,yo ijya mbere kugeza ibyatekerezwaga nk'ibidashoboka bibaye impamo kuri yo.
Nk'abakunda ukuri n'amahoro n'ubutabera n'ubumwe bijyana n'urukundo bose uko bamera,ntakindi baba bashaka kumva mu matwi yabo keretse ibijyanye n'ibyo cyangwa ibibiteguza.Nko ku rubuga rwa X yahoze yitwa Twitter,ntiharashira amasaha 48 umugore witwa Masafi ahumurije abantu,asa n'ubabwira ngo ntimuhagarike imitima,mukomeze murwane kuko hari icyizere.
Mashaba avuga ko ari umugore warokotse kanseri y'ibere, ibyo bikaba byaramwigishije byinshi ku buzima, harimo gukomera ku Mana n’ukwemera ko byose bishoboka. Aha ni ho ahurira n'abantu benshi, abaha impanuro z'ubuzima ndetse abagaragariza ko igihe cyose umuntu afite intego n'icyizere, ashobora guhindura ibintu bikomeye.
Mu byo Masafi yagiye atangaza ku mbuga nkoranyambaga, usanga yibanda cyane ku kuntu ukwemera gukomeye no gusenga bishobora guhindura ubuzima bw'umuntu. Atanga impanuro zo kwitanga no kwizera ko Imana ikora ibitangaza, ndetse avuga ko abantu badakwiye gucika intege mu bihe bikomeye.
Ubwo yavuze ku itariki ya 22 Mutarama 2025, yagize ati: "Ibintu bibiri nzi neza: Isengesho rirakora, kandi ibintu birahinduka," ashimangira ko umubiri w'umuntu ushobora gucika intege, ariko kwizera n'isengesho bibasha guhindura ibyanze guhinduka kubera Imana.
Masafi ashimangira ko ubuzima bujyana no gusenga ndetse no guharanira gukira ibikomere byo mu mutima no mu mubiri. Akwirakwiza amahoro, kandi abwira abantu ko hari icyizere muri byose, naho waba uri mu gihe kigoranye. N’ubwo yakoresheje igihe kirekire agakora urugendo rurerure, aracyafite ubushake bwo gufasha abandi no kubagezaho ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.
Ntibimenyerewe cyane ko Abakristo by'umwihariko Abanyamasengesho batangariza abandi amakuru yijuru mugihe batasenganye,kuko no mu nsengero nyinshi ahiganje cyane Abanyamasengesho,ntabwo bemerera uwo ari we wese kuba yasengana nabo,kuko baba bumva bidakwiye ko uwo hanze mu itsinda yafatanya nabo mugihe cyo gusenga kuko haba hari n'amakuru y'ibanga Imana iba ishobora kubahera aho kugasambi adakwiye kujya hanze mubitwa Abatizera.
Nubwo bimera uko,Munguiko we ibyo ntiyabitayeho umwanya arinda no gutekerezako bidakwiye gukorwa.Ahubwo mu gitondo cyo kuwa kabiri saa tatu yarasenze maze arirekura agira ati"Ingabo zirwana muburyo bw'Umwuka,zikoresheje amavi ndetse naya nkota ityaye impande zombi.Amakuru tubafitiye ni uko Intwari mu ntambara,Rudatetereza abamwisunze turi kumwe kandi tuzanesha."
Nubwo ibi byakumvikanwaho bitandukanye,abantu benshi babyerekeje ku intambara ikomeje kujya mbere muri Congo aho urubyiruko rwa M23 rwahagurukiye kurwanya akarengane gakorerwa Abakongomani bavuga ururimi rw'Ikinyarwanda.Ni abasore basengerwa cyane n'abemera Imana,kubw'umutima bagaragaza w'ubutwari no kurwanya ikibi kibangamira mwene muntu,bagakundirwa kandi ubunyangamugayo n'urukundo bagaragariza bose barimo n'ababarwanya.
Muri iyo Posti Masafi Mashaba Munguiko yatangaje kuri twitter,ako kanya abantu 151 bayivuzeho,64 bayisangiza isi yose,835 barayikunda,abandi nabo bayishira mu bubiko bw'amagambo akwiye gufutwa no kuzirikanwa n'amateka,kuko hari ibikomeye yavugaga nubwo bitumviswe na bose.Ubwo Mashaba yarangizaga gutangaza ibi,yasoje avuga ati"Uwumvise ibi avuge ngo'Amen'.Hafi ya bose babigenza uko,Abandi barimo impunzi zagiye zihungira hirya no hino kubera intambara,bahise babyumva kabiri ko M23 izatsinda ndetse Congo yabo bakayitaha ntakabuza.
Ibi ni ibitekerezo byatanzwe n'abamukurikirana bitewe nuko babyumvuse.
Uwitwa Alexis yavuze ngo"Ngayo nguko.Harya recruitment ni ryari ko numva nshaka kwinjira muri abo barwanyi?"
Eneste nzaramba ati"Amen,Mubyeyi."
Umoja group ati"Amen Dear sister waramutse ariko?"
Uwitwa nzirabatinya ati"Amen,ma souer keep updating us ku makuru y'ijuru."
Uwitwa u Rwanda rufite Imana ati"Na M23 ifite Imana."
Uwitwa Mindedness yavuze ati"Ibi biteye agahinda ku muntu w'umukristo."
Trump2024 aravuga ngo "Amen dear,you are my friend."
Masafi Mashaba Munguiko ni umugore ukomeje kuba isoko y'icyizere n'ubutwari mu muryango,Itorero n'abamukurikira.Uko bwije nuko bukeye arwanya ikibi akigana icyiza,kandi yizera ko kuva nawe ari umwe mubo Imana yaremye imuremeye imirimo myiza muri Kristo Yesu,iyo Imana yamwiteguriye kugira ngo azayigenderemo,ntazahwema kuyikunda no kuyikorera no kuyivuga hose uko abonye uburyo,kandi akoresheje ururimi rw'Umwuka

No comments:
Post a Comment