Nyuma y'amasaha make umutwe w'ingabo za M23 ifashe ikibuga cy'indege cya kavumu ikongeraho n'umugi wa Bukavu,byari byabaye nk'ibishidikanywaho n'abantu bagiye batandukanye cyane cyane abakurikiranira hafi uru rubyiruko rwa M23,rwahagurukiye kurwanya akarengane no guca imanza zibera byagiye bigaragara muri Congo,by'umwihariko ibikorerwa ubwoko bw'Abakongomani bavuga ururimi rw'ikinyarwanda.
Kwisonga,Bwana Corneille Naanga umuvugizi wa M23,niwe wakuyeho igihu cyari kibuditse kuri aya makuru abakunda amahoro n'umutekano bose bishimiye.
Ubwo bari bamubajije niba koko M23 yafashe Bukavu,Uyu mugabo w'ubwanwa benshi bishimira kubona yavuze agira ati"Haha,mureke ibyo bavuga mwe muze mwirebere kuko ibihabera byo ubwabyo birasobanura.
Bwana Nanga ibyo yabivuze n'ubundi nyuma yuko amafoto agiye hanze,ni amafoto yagaragazaga Abakongomani bahobera urubyiruko rwa M23 n'urugwiro rwinshi .
Hirya mu bilometero bitari nk'ibikabije kuba byinshi uvuye i Bukavu,hari igihugu cy'burundi gitewe ubwoba cyane nabo basore n'abakobwa biswe intare batinya,u Burundi buratinya ko izi ntare aho bukera nabo zibahagurukira bitewe n'uko ntawe zitinya,ubwoba bigaragara ko babutewe n'ibyo bazi ko bakoze muri iki gihe cyose gishize.
Abayobozi b'u Burundi,babwiye abaturage kudahagarika imitima kuko nabo biteguye guhangana n'ikibazo cyose cyaza gikomanga cibitoke ngo kigane mu burundi bati"Muhumure,Barundi,uzatuvyoga natwe tuzamuvyoga."
Nubwo M23 yateje izi mpagarara,ntacyo ibi irabitangazaho gusa abantu benshi,cyane cyane abemera Imana kugeza na n'ubu baracyatangazwa n'umutima umugaba mukuru w'ingabo z'igisirikari cya M23(Gen Sultan Makenga) yagaragarije ababisha be ,ubwo yabagotaga akabafata bugwate hagati i Goma,ariko aho kugira ngo abihimureho kubw'ibyaha bakoreye abasore be na bene wabo muri rusange,akabababarira,ndetse nkaho ibyo bidahagije akabaha n'ibyo kurya hamwe n'ibyo kunywa ataretse no kubavuza,igikorwa cyakoze ku mitima y'izi ngabo za FARDC.
Mugihe isi yose ihanze amaso abasirikari ba M23,kugeza ubu biracyibazwa niba koko uru rubyiruko rurakomeza kwerekera mu bindi bice rubifata,cyane cyane ahaherereye Perezida Bwana Felix tchiseked wanze ibiganiro ngo arekere amahoro agenze muri Congo ntawe uhutajwe.

No comments:
Post a Comment