Thursday, February 6, 2025

ISENGESHO RYO KWIYEGURIRA YESU.

 




Mana Yera,

Ndabizi nimara gupfa,byose bizaba bindangiranye.

Ibyo nahaga agaciro,ibyo nirukiraga n'ibyo narwaniye byose ndetse nkabivunikira,bizaba bimbanye nk'ibyashize.

Nguhaye ubuzima bwanjye ngo bube ubwawe ubutegeke kandi ubushake bwawe bukore muri njye.

Nsanze iby'isi bishira!kandi nabirwaniraga nk'uwabitaye kuko nabyifuzaga rwose.

Nyemerera Mana,guhera uyu munsi umutima wanjye uwuhe kuzirikana ibyo ngo isi irashirana no kwifuza kwayo,kandi ko ukora ibyo ushaka azabana nawe iteka ryose.

Nakoze ibyaha byinshi,sinkwiye no kugira icyo nkubwira,kubwo kwifuza kwanjye kubi.

nubwo bimeze bityo,ndaje Mwami nje imbere yawe ngo tubane nkwizera kandi unyoboresha ineza yawe n'urukundo rwinshi.

Ntacyo mfite kibasha kuncungura,nizeye umusaraba,uwo wamfiriyeho.

Warakoze Mana kumpa Yesu,ibyanjye nibyo yazize kandi we ataracumuye.

Mpa imbaraga kugira ngo neshe,mena umutima wanjye ngo mpore nkwemera uko unyigishije kandi umpe ubwenge buboneye ngo mbone uko mba muri iyi si ishira ntashirana nayo.

gutukwa no kuvumwa bibe amateka kubwo guhindurwa nawe.Singizwa kubw'imbabazi zawe ungiriye ukumva gusaba kwanjye mu izina ry'Umwami Yesu Kristo.

Amen

No comments:

Imana yaremye abagabo n'abagore ku impamvu.

 Vice Perezida JD Vance yatangaje ko hari impungenge z’uko umuco muri Amerika uri gutera kugerageza kugabanya imiterere ya kera y’abahungu n...