Saturday, February 15, 2025

INTAMBARA I BUKAVU: M23 YIGARURIYE IKIBUGA CY’INDEGE CYA KAVUMU



Bukavu, RDC – 14 Gashyantare 2025


Umutwe wa M23 ukomeje kwagura ibice ugenzura mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), aho kuri uyu wa Gatatu wemeje ko wafashe ikibuga cy’indege cya Kavumu, giherereye hafi y’umujyi wa Bukavu, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Ibi bibaye nyuma y’imirwano ikomeye yahuje M23 n’imitwe yitwaje intwaro yari ifite ibirindiro muri ako gace.


Umuvugizi wa M23 yatangaje ko kubohora aka gace byari ngombwa kuko imitwe yitwaje intwaro ikorana n’ingabo za Leta ya Kongo (FARDC) yari yarahateye igitugu giteye ubwoba ku baturage.

“Igikorwa cyacu cyari kigamije kurengera abaturage b’aka gace, kuko bamaze igihe batotezwa n’imitwe yitwaje intwaro ifashwa na FARDC. Ntidushobora kwemera ko abaturage bakomeza guhura n’akarengane,”—Umuvugizi wa M23.

Bamwe mu baturage ba Bukavu na Kavumu bavuze ko bari barambiwe ihohoterwa bakorerwaga n’imitwe y’abacancuro, bamwe bagashyigikira ibikorwa bya M23.

Ku wa 13 Gashyantare, habaye imirwano ikomeye hagati ya M23 n’imitwe y’aba Mai-Mai yari ishyigikiwe n’ingabo za Leta (FARDC).M23 yatangiye igitero kare mu gitondo, ituruka mu misozi ya Masisi no mu gace ka Walikale.Imirwano yarakajije ishyaka ku mpande zombi, ariko nyuma y’amasaha make, M23 yari yamaze gufata ibice by’ingenzi by’ikibuga cy’indege cya Kavumu.

FARDC yagerageje gusubiza inyuma M23 ikoresheje ibifaru n’indege ntoya za gisirikare, ariko nubwo yari inashyigikiwe n'ingabo z'abarundi  byarangiye ntacyo bitanze bose bahunga uyu mutwe ntibabasha  kugumana icyo kibuga.

M23 yashyizeho inzego z’umutekano kugira ngo ikibuga kigume mu maboko yayo, ndetse ivuga ko izagikoresha mu guhuza ibikorwa by’ubucuruzi no gutwara abantu mu gace ka Kivu y’Amajyepfo.


Impunzi ziri hirya no hino ku isi,cyane cyane izikomoka muri ibi bice bya Kongo nazo ntiziryamye,zirarushaho gusengera aba basore bemeye no kumena amaraso yabo bayamenera igihugu cyababyaye.




No comments:

Imana yaremye abagabo n'abagore ku impamvu.

 Vice Perezida JD Vance yatangaje ko hari impungenge z’uko umuco muri Amerika uri gutera kugerageza kugabanya imiterere ya kera y’abahungu n...