Ku itariki ya 16 Gashyantare 2025, umutwe w'ingabo za M23 wigaruriye umujyi wa Bukavu, umurwa mukuru w'Intara ya Kivu y'Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC). Izi nyeshyamba zageze ku mupaka wa mbere uhuza Bukavu n'u Rwanda, ahazwi nka Rusizi ya mbere, saa tatu na mirongo ine za mu gitondo (9h40), bakomeza no kugenzura umupaka wa kabiri.
Abaturage batangaje ko ingabo za Leta (FARDC) zitagaragara mu mujyi, ndetse hari ibikorwa byo gusahura ibigo by'ubucuruzi n'inganda. Hari kandi amakuru avuga ko abasirikare bavuye mu bice bya Kavumu bageze muri Bukavu, bakuramo imyenda ya gisirikare, bajugunya intwaro zabo, maze bagahunga. Ibi byatumye bamwe mu baturage, barimo n'abana, batoragura izo ntwaro batazi no gukoresha, aho bishoboka ko n'ubu hari kurasana.
Ifatwa rya Bukavu rije nyuma y'ibyumweru bitatu M23 ifashe umujyi wa Goma, umurwa mukuru w'Intara ya Kivu y'Amajyaruguru. Perezida wa RDC, Félix Antoine Tshisekedi, wari witabiriye inama mpuzamahanga yiga ku mutekano yabereye i Munich mu Budage, yasabye amahanga gufata ingamba ku Rwanda, arushinja kuba inyuma y'ibi bitero gusa u Rwanda rwo rubihakana rwivuye inyuma.
Kugeza ubu, M23 ni yo igenzura imipaka yose ihuza Bukavu n'u Rwanda, mu gihe abaturage bakomeje kugaragaza impungenge z'umutekano wabo ndetse n'ibikorwa byo gusahura bikomeje kwiyongera cyane cyane kubanyarwanda bakorera muri bukavu.

No comments:
Post a Comment