Thursday, February 6, 2025

NI IRIHE SENGESHO ABAKRISTO TWESE DUKWIYE GUSENGA?

 


    ISENGESHO RIFITE IMBARAGA


 Abakristo twese aho tuva tukagera dukwiye gusenga buri munsi.yaba mu gihe tugiye gutangira gahunda zacu za buri munsi,mugihe tugiye gukora urugendo runaka,mugihe tugiye gufata amafunguro,ndetse n'igihe tugiye kuruhuka.

Pawulo atugira inama ko dukwiye kuzirikana Imana y'umwami wacu Yesu Kristo,mubyo dukora byose tugahimbaza Imana(1Abakorinto 10:31).

Ni ubwoko bwinshi bw'amasengesho abantu basenga Imana,ariko irizwi cyane kandi rihuriweho na benshi  ni isengesho ry'Umwami Yesu(Bakunze kuryita Data wa twese).

Iri ni isengesho Yesu yahaye abigishwa be nko muburyo bwo kubigisha gusenga,ubwo umwe mu bigishwa be yumvise amaze gusenga maze nawe amusaba ko yabigisha nabo uko bakwiriye gusenga nk'uko Yohana yigishije abigishwa be.biboneka muri Matayo 6:9-13 na Luka 11:2-4.


ISENGESHO RYA DATA WA TWESE.

(Matayo 6:9-13)

" 'Data wa Twese uri mu ijuru,izina ryawe ryubahwe,

Ubwami bwawe buze,ibyo ushaka bibeho mu isi,nk'uko biba mu ijuru.

Uduhe none ibyo kurya byacu by'uyu munsi,uduharire  imyenda yacu,nk'uko natwe

 twahariye abarimo imyenda yacu.,ntuduhane mu bitwoshya,ahubwo udukize umubi,kuko Ubwami n'ubushobozi,n'icyubahiro ari ibyawe none n'iteka ryose.Amen.'


Iri sengesho rihatse ibintu bigera kuri bine cyangwa birenga umukristo wese akwiye kutirengagiza cyane iyo asenga.


.Kuramya no guhimbaza

Dukwiye guhimbaza Imana uko twaba tumeze kose kandi tukayiramya no mugihe tutabyiyumvagamo.

Wibuke:Inyoni uko yaba yaraye kose ijya  ibyukana  indirimbo mu kanwa kayo.Ntabwo ireba ngo naburaye cyangwa ngo nanyagiwe yigirira umutima wo gushima mu bihe byose.


.Gusaba ngo ubushake bw'Imana bukore muri twe.

Mugihe dusaba Imana ibyo twishakira ubwacu,dukwiye no kutirengagiza ibyo idushakaho tukayikundira ikatuyobora muri byose.

.Gusaba ibyo dukennye

Imana izi ubukene bwacu kandi uko yita kuri izo nyoni zose zo mu kirere ikarimbisha n'uburabyo,twe tuyizeye izaturushirizaho cyane ko yaduhaye n'amaboko yo gukorera ibyo byose tukabibona.Gusa kandi nibyiza kuyisaba ibyo dukennye byose kandi tukayisaba twizeye,Kuko umuntu wese utizera ntacyo ahabwa n'Umwami Imana.


.Kwihana ibyaha no kubabarira abandi

Twese dukwiye gusenga twihannye kandi dufite umutima wo kubabarira.Imana ikunda abantu bababarira abandi ndetse nayo yishimira kubababarira kuko igira imbabazi nyinshi.

.Gusaba uburinzi bw'Imana 

Nyuma yo kuramya no guhimbaza,nyuma yo gusaba imbabazi no kuzihabwa,nyuma yo kwemera ngo ubushake bw'a Yesu no gukora kwe bibe muri twe,nyuma yo kugira umutima uticira urubanza no kugendera murukundo,ni ingenzi cyane Kwirukana umwanzi mu izina ry'Umwami Yesu Kristo ,no gusaba uburinzi bw'Imana ngo butubeho kuko umwanzi adutega buri munsi!Iyo uyu munsi bimwangiye adutega ubundi kandi twizeye Yesu by'ukuri tuzajya dutsinda Satani kuko Umwami wacu  nawe yaramunesheje.Dusabe Imana imbaraga zo kunesha umwanzi.


Uretse iri sengesho rya Data wa twese,Dukwiye no kujya dusengera mu magambo yacu,Tugaragariza Imana amashimwe,Twicuza ibyaha ndetse tuzirikana n'abandi tukabasengera natwe twisengera ubwacu.

Isengesho ridufitiye akamaro kanini cyane,kuko rituremamo kwizera n'ibyiringiro tugakomera kandi tugashira ubwoba tutibagiwe ko rinadufasha kubaka ubusabane tugirana  n'Imana.


ICYITONDERWA

.Imana dusenga irumva,irareba,iravuga,kandi irakora (Niyo yaduhaye akanwa n'amatwi n'amaboko n'izindi ngingo zose).

.Aho wasengera hose Imana irakumva n'ubwo ijya yirengagiza rimwe na rimwe.

.Dukwiye kuzibukira ibyaha kuko ari byo biba imbarutso ahanini yo kudasubizwa kw'amasengesho dusenga Imana.

.Ingingo zacu zikwiye gukorera Imana.(Ntukavuge ngo upfukamishije amavi y'umutima kuko umutima ntabwo ugira amavi rero jya ubyuka usenge,jya ugenda usenge wizeye.).

.Igihe cyose uzasenga,urira,usaba,winginga,ushima,uzabikore mu izina rya Yesu.

Umwami wacu yaravuze ati"Ni muguma muri njye amagambo yanjye akaba muri mwe,musabe icyo mushaka cyose muzagihabwa."(Yohana 15:7).

Kandi icyo muzazaba cyose mu izina ryanjye,nzagikorera kugira ngo Data yubahirizwe mu Mwana we.(Yohana 14:13).














No comments:

Imana yaremye abagabo n'abagore ku impamvu.

 Vice Perezida JD Vance yatangaje ko hari impungenge z’uko umuco muri Amerika uri gutera kugerageza kugabanya imiterere ya kera y’abahungu n...