Thursday, February 20, 2025

Imana yaremye abagabo n'abagore ku impamvu.






 Vice Perezida JD Vance yatangaje ko hari impungenge z’uko umuco muri Amerika uri gutera kugerageza kugabanya imiterere ya kera y’abahungu n’abagabo. Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Mercedes Schlapp ku itariki ya 20 Gashyantare 2025, Vance yavuze ko umuco ushingiye ku bintu bikurura guhindura abagabo n’abakobwa abantu "batagira itandukaniro" — abantu batekereza kimwe, bavuga kimwe, kandi bakora ibintu kimwe. Yagize ati, "Ubutumwa bwanjye ku bahungu bato ni ukutiha ibyo umuco utari mwiza ushaka kubabwira ko kuba umugabo ari bibi."

Vance yagaragaje ko abahungu bagomba kutagira isoni zo kuba abagabo, no gukunda ibikorwa by’abahungu nk'ubusabane n'inshuti, kunywa inzoga cyangwa gukina imikino y’irushanwa. Yongeyeho kandi ko umuco muri Amerika ugamije gushyira abantu bose mu buryo bumwe, aho abahungu n’abakobwa bakwiriye gufatwa kimwe.

Vance yashimangiye ko Imana yaremye abagabo n’abagore ku mpamvu, kandi ko ashyigikiye politiki izafasha abakiri bato gukura neza nk’abahungu n’abakobwa.

Yavuze kandi ku kibazo cy’imyitwarire y’ibihugu by'u Burayi kuri politiki y’abimukira, avuga ko ibintu byo kwimura abimukira benshi bidasobanutse neza, kandi ko ubumwe bw’ibihugu butagomba kubangamira uburenganzira bwo kuvuga no kugaragaza ibitekerezo.

Makanika yaba yitabye Imana?

Ku wa 20 Gashyantare 2025, amakuru yacicikanye avuga ko Colonel Michel Rukunda, uzwi ku izina rya Makanika, yishwe mu gitero cya drone cyagabwe n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) gifatanyije n’abasirikare b’u Burundi ndetse n’umutwe wa Wazalendo. Iki gitero cyabereye mu gace ka Gakangara, muri segiteri ya Ngandja, teritwari ya Fizi, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Nubwo hari ibitangazamakuru bimwe byemeje ko Colonel Makanika yaguye muri icyo gitero, hari andi makuru avuga ko yaba yarakomeretse bikomeye ariko atarapfa. Umuryango we ndetse n’inkoramutima ze ntibaratangaza ku mugaragaro iby’ubuzima bwe, bikaba byateje urujijo ku makuru atandukanye atangazwa.


Colonel Michel Rukunda (Makanika) yari umwe mu bayobozi b’ingabo z’umutwe wa Twirwaneho, uharanira uburenganzira bw’Abanyamulenge. Yahoze ari umusirikare wa FARDC ariko yitandukanya nayo mu 2020 kubera ibibazo bivugwa ko byari bifitanye isano n’akarengane Abanyamulenge bavugaga ko bakorerwa mu burasirazuba bwa Congo. Nyuma yo kuva muri FARDC, yayoboye umutwe wa Twirwaneho mu rwego rwo guhangana n’imitwe yitwaje intwaro iri muri Kivu y’Amajyepfo.


Amakuru avuga ko igitero cyagabwe n’igisirikare cya Congo gifatanyije n’uw’u Burundi cyari kigamije kurandura umutwe wa Twirwaneho, wari warashinze ibirindiro muri Fizi. FARDC na Leta ya Congo basanzwe bafata uwo mutwe nk’uwigometse ku butegetsi. Izo ngabo zakoreshaga drone mu bikorwa byo kugaba ibitero ku barwanyi ba Twirwaneho, ari nabwo byavugwaga ko Colonel Makanika yaba yaguye muri icyo gitero.


Nubwo hari abemeza ko yapfuye, hari abandi bavuga ko aya makuru ari ibihuha. Impamvu zituma habaho urujijo ni uko nta mashusho cyangwa ibimenyetso bifatika biragaragazwa na FARDC cyangwa indi miryango yigenga yemeza neza urupfu rwe. Hari abavuga ko yaba yarashoboye kurokoka igitero, gusa ntawamenya ukuri kugeza habonetse ibimenyetso byizewe.


Mu gihe koko Colonel Makanika yaba yitabye Imana, byashobora kugira ingaruka zikomeye ku mutwe wa Twirwaneho ndetse no ku mutekano wa Kivu y’Amajyepfo. Twirwaneho ni umwe mu mitwe irwanira uburenganzira bw’Abanyamulenge, kandi ubufatanye bwawo na M23 bwaherukaga kuvugwa, bikaba byarashyiraga ubuyobozi bwa Kinshasa mu rujijo.


Amakuru y’urupfu rwa Colonel Makanika aracyari mu rujijo, kandi birasaba gukomeza gutegereza ibimenyetso bifatika. Ni ingenzi gukomeza gukurikiranira hafi uko ibintu bizagenda bigenda, kuko iyi nkuru ifite ingaruka nini ku mutekano wa Kivu y’Amajyepfo no ku mutwe wa Twirwaneho.

Tuzakomeza kubakurikiranira iyi nkuru uko amakuru mashya azagenda aboneka.

AMATEKA YA Prof. PLO LUMUMBA


 Prof. Patrick Loch Otieno Lumumba (PLO Lumumba): Umuvugizi wa Pan-Africanism

Ubuzima bwa Prof. PLO Lumumba
Patrick Loch Otieno Lumumba, uzwi nka PLO Lumumba, ni umunyamategeko, umwarimu, umwanditsi, n’umuvugizi ukomeye wa Pan-Africanism. Yavutse ku wa 17 Nyakanga 1962 muri Kenya. Yize amategeko muri Kaminuza ya Nairobi aho yanaboneye impamyabumenyi y’ikirenga (Ph.D.) mu mategeko y’itegeko nshinga.

Uruhare rwe mu miyoborere n’ivugurura ry’amategeko
Prof. Lumumba yabaye umuyobozi wa Kenya Anti-Corruption Commission (KACC) hagati ya 2010 na 2011, aharanira kurwanya ruswa muri Kenya. Nubwo yakuweho mu gihe gito, yagize uruhare rukomeye mu gushishikariza isuku mu buyobozi. Azwiho gukoresha imvugo ikomeye, yibutsa abayobozi n’abaturage uburenganzira bwabo no gukangurira ubuyobozi bunoze.

Ubuvugizi bwa Pan-Africanism
Prof. PLO Lumumba ni umwe mu baharanira ubumwe n’iterambere ry’Afurika binyuze muri Pan-Africanism. Avuga kenshi ko Afurika ikwiye kwigira, igaharanira ubwigenge bwuzuye, kandi igashyiraho uburyo bwiza bwo kuyoborwa n’Abanyafurika ubwabo. Yashinze PLO Lumumba Foundation, igamije guteza imbere urubyiruko no kubatoza imiyoborere myiza.

Imvugo ye n’ingaruka ku bayobozi n’urubyiruko
PLO Lumumba azwiho gukoresha imvugo iteye ubwoba ku bayobozi barya ruswa, akoresha amagambo asobanutse kandi afitiye benshi inyigisho. Imvugo ye ishingiye kuri filozofiya, amateka n’ingero zifatika zigaragaza uburyo Afurika ikwiye kwiyubaka.

Ibitabo yanditse n’ibiganiro mpuzamahanga
Nk’umwanditsi, PLO Lumumba yanditse ibitabo nka:

  1. "Stolen Moments" – Igitabo kivuga ku miyoborere n’ingaruka za ruswa muri Afurika.
  2. "The Cradle of My Dreams" – Kivuga ku nzozi z’iterambere ry’Afurika no ku cyo abenegihugu bakwiye gukora kugira ngo bazigereho.
  3. "Judicial Review in East Africa" – Yibanda ku mategeko y’akarere k’Afurika y’Uburasirazuba, cyane cyane mu bijyanye n’ubutabera.
  4. "The Searching Soul" – Iki gitabo kivuga ku nzira umuntu ashobora gukoresha mu kwiyubaka nk’umuyobozi mwiza.

Lumumba yanditse ibitabo bitandukanye bijyanye n’amategeko, imiyoborere, no kurwanya ruswa. Yanagaragaye mu biganiro mpuzamahanga aho ahamagarira Afurika guhaguruka, ikirwanaho, kandi ikirinda guhora yishingikirije imfashanyo z’amahanga.

Prof. PLO Lumumba ni umwe mu banyabwenge n’abaharanira impinduka muri Afurika. Ubutumwa bwe bwibanda ku gukangurira Abanyafurika gushyira hamwe, kwihesha agaciro, no guharanira iterambere ridashingiye ku bihugu by’iburengerazuba, kandi  akomeza kuba intangarugero ku rubyiruko n’abaharanira impinduka ku mugabane w’Afurika.

Ubwisanzure bwo gusenga bwaba bugiye kuvaho?


Abantu benshi batandukanye,yaba abo muri Afurika ndetse n'ahandi aho ari ho hose ku isi,ubu tuvugana batangiye kwibaza niba no gusenga bisigaye ari icyaha .

Abasaza n'abakecuru,abagabo n'abagore n'urubyiruko utibagiwe n'abana bakunda Imana,baribaza niba  ubwisanzure bw’amasengesho bwaba butangiye  kugabanywa.

Ibi bibaye nyuma y'uko  Polisi ya Scotland ihagaritse umugore wasengeraga ahantu ntawe abangamiye byo kumusakuriza cyangwa kumutera ubwoba kuko uyu mugore ibyo yakoraga byose yabikoraga mu mutuzo.


Rose Docherty,ni umugore wakuze yigirira ingeso itari mbi yo kugirana ubusabane n'Imana,kandi ubwo busabane ntibugarukire aho yageza akaboko gusa  kuko yihutiraga kubwira abantu ibyerekeye agakiza k'Imana kavuye mu ijuru,akabwiriza abantu kwihana ngo babone uko babana n'umuremyi wabo neza.

Mu minsi ishize, muri Scotland,Uyu mugore Docherty yarabyutse nk'ibisanzwe,Yegera Imana nk'uko asanzwe abikora,arasenga,nyuma yo gusenga arahaguruka ava iwe,yerekeza mu muhanda.Nyuma y'uko uyu mugore ukunda Imana ageze mu muhanda, habaye igikorwa cyateje impaka,abantu ntibabyumvaho kimwe,bibaza niba Abakristo ntabwisanzure basigaranye kuri iyi si ya Rurema.wakwibaza ngo habaye ?

Docherty ubwo yari ageze ku ivuriro avuga ubutumwa butabangamiye abantu kuko atavugaga,yewe habe n'ijwi ryo kongorera.polisi yahise ihagariko uyu mugore,ndetse imubwira gufata ibye byose agataha kuko yari ari guteza akavuyo n'ubwoba abarwayi bari barwariye hafi muri ibyo bitaro niko Polisi yamubwiye.Uyu mugore wakuze agirana ubusabane n'Umuremyi we,nubwo bavuze ko yari abangamye siko byari bimeze mubyukuri kuko ntajambo ryigeze rimuturuka mukanwa,uretse  icyapa cyanditseho amagambo avuga ngo “Guhatira umuntu gukuramo inda ni icyaha, ndahari kugira ngo tuganire niba ubishaka.”Ni icyapa yari afite mu ntoki gusa,asengera mu mutima.


Iyi nkuru itangiye gusakara cyane ku imbuga nkoranya mbaga,nyuma yuko amashusho y'aba ba Polisi agiye hanze agaragaza ukuntu bamwihanangirije kuva aho,kuko aho yakoreraga ibyo ari aho bise"Safe access zones"Ni ahantu humwihariko hashizweho kuburyo ntamuntu wemerewe kuhagera akora imyigaragambyo cyangwa akora ikindi kintu icyo aricyo cyose cyahutaza umugore ugiye gukuramo inda.Ibintu Polisi yise ko ari ukwica amategeko.

aya mashusho amaze kugera hanze,abantu babibonye batangiye kwibaza niba no gusengera mu mutima bisigaye byarabaye icyaha cyangwa kuvuga ubutumwa,bamwe bakagaruka kuri rya jambo Yesu yavuze ko abazima atari bo bakeneye abavuzi ahubwo ko abarwayi aribo bakeneye abavuzi ibyo bakabishingira ku kuba Yesu,Uwo Docherty yamamazaga hari abatari bake bajya bamwita 'Umukiza w'abari mu isi bose.'


Iki kibazo cyateje impaka nyinshi, cyane cyane mu bakrito n’abaharanira uburenganzira bwo kuvuga icyo batekereza. J.D. Vance, Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nawe yagarutse kuri iki kibazo mu nama yaberaga mu Budage, aho yavuze ko nta muntu n'umwe ukwiriye guhanirwa isengesho rye cyangwa ibitekerezo bye.


Hari  undi mukiristu witwa Adam Smith-Connor wigeze gucibwa  amande ya $11,335 nyuma yo gufatwa asengera hafi y’ivuriro  ryihariye cyane mu gufasha abagore bakuramo inda.Ibi bivuze ko atari ubwambere ibyo byari bibaye mu bwongereza. Isabel Vaughan-Spruce,nawe ni undi mukristo waciwe amande inshuro ebyiri kubera gusengera mu mutuzo,gusa yaje gutsinda urubanza rwe, abona nyuma ahabwa impozamarira ya $16,858 kubera “akarengane”yari  yarakorewe.


Hari abavuga ko buri wese agomba kugira uburenganzira bwo kuvuga icyo atekereza no gusenga aho ashaka, cyane cyane iyo atabangamiye abandi,gusa abandi nabo  bavuga ko amavuriro akuramo inda agomba kurindwa kugira ngo abagore bajyayo badahurirayo n'ababahohotera abatemeranya n’iyo serivisi,bikaba byagira ingaruka kuri .



Ibi bigaragaza uko ibihugu byinshi bikomeje kugenda bihindura amategeko ajyanye n’ibitekerezo by’imyemerere mu ruhame. Ese ibi bivuze ko mu bihe biri imbere gusengera mu mutuzo cyangwa ahantu runaka bishobora kujya bihanishwa igihano?


Tubwire uko ubyumva muri comment,kandi iyi nkuru uyisangize abandi.

Masafi Mashaba Munguiko: Umugore w’intwari Ugaragaza Urukundo n’Icyizere mu Muryango



Masafi Mashaba Munguiko ni umugore w'Umunyarwanda uzwiho ubuhamya butangaje kuva mu ivuka kugeza akuze.We ubwe,yivugira ko n'izina rye naryo ari ubuhamya kuko yavutse muburyo butangaje n'uko kuko ababyeyi be byabatangaje baherako bamwita Masafi Munguiko izina yiswe na se umubyara amaze kubona umwana we w'umukobwa wavutse aravuga ati"Masafi Munguiko"Bisobanura ngo"Imana Iriho,n'ibitangaza byayo."Amaze gukura yahuye n'ibibazo bitari bimwe nko mu gihe cyo kubyara,Munguiko ahamya ko Yesu yamukijije cancer y'ibere.Ibintu bimutera gukunda no gukorera Imana akayihamya ahashoboka hose.

Uyu Masafi ufite imyaka 36 kugeza ubu nubwo uba ubona asa n'umukobwa muto,afite umugabo mwiza n'abana beza ba 2.Akunze gukoresha imbuga nkoranyambaga cyane cyane X yahoze ari twitter,na Watsapp by'umwihariko.Masafi nubwo akoresha imbuga nkoranyambaga,ntabwo yitwara nk'abandi benshi tuzi inaha mu Rwanda ndetse no hakurya yarwo usanga bavuga ubusa,batukana,bagaragaza imijinya n'inzika n'amahane,biyambika ubusa,mbega bakora ibihabanye n'ibyo umuntu muzima yakora.Masafi ni umurokore uzwiho  kwicisha bugufi no mu ijwi rituje,Umugore ukunda Imana n'abayisenga.Muri make Munguiko kubera ukuntu yagiye abona ibitangaza by'Imana mu bihe bitandukanye harimo ibigoye n'ibyoroheje,yiyemeje kujya ayamamaza hose,guhumuriza abababaye,no gukomeza abatentebutse akabafasha mugihe gisa nk'iki.Masafi yize amashuri abanza,yiga ayisumbuye ndetse na kamuza kandi yabaye mwarimu ariko ubu ntakiriwe kuko Yabonye indi mirimo nuko ubwarimu abuvamo,ibintu avuga ko ashimira Imana.

Ku itariki ya 18 Gashyantare 2025,Mashaba yaryamye nk'uko abandi baryama,asinzira nk'uko abandi basinzira,ndetse abyuka nk'uko abandi babyuka,uretse ko we bishoboka ko byari bidasanzwe kubw'amakuru y'ijuru yari yaraye amenye,amakuru umuntu uwo ari we wese ukunda amahoro n'ubutabera yakumva maze ibinezaneza bikamubana ibanga.

Nk'uko bizwi,intare ntibwirwa guhaguruka ngo ijye guhiga,ntan'uyibwiriza kurya umuhigo uko waba usa kose kuko icyo yishimira ari kukugerwaho kw'ibyo yifuzaga.Ntabwo intare ihumurirwa ibyatsi iyo ishonje,ahubwo n'ibyatsi biyihumurira nk'inyama kubwo kurekereza kwayo,ntan'ushobora kuyibuza kubona umuhigo kuko irwana kugeza kugupfa,ariko yabonye ibyo yaharaniraga.Ntabwo ireba ngo imihigo ni ingahe,iri he,cyangwa ingana ite,yo ijya mbere kugeza ibyatekerezwaga nk'ibidashoboka bibaye impamo kuri yo.


Nk'abakunda ukuri n'amahoro n'ubutabera n'ubumwe bijyana n'urukundo bose uko bamera,ntakindi baba bashaka kumva mu matwi yabo keretse ibijyanye n'ibyo cyangwa ibibiteguza.Nko ku rubuga rwa X yahoze yitwa Twitter,ntiharashira amasaha 48 umugore witwa Masafi ahumurije abantu,asa n'ubabwira ngo ntimuhagarike imitima,mukomeze murwane kuko hari icyizere.

Mashaba avuga ko ari umugore warokotse kanseri y'ibere, ibyo bikaba byaramwigishije byinshi ku buzima, harimo gukomera ku Mana n’ukwemera ko byose bishoboka. Aha ni ho ahurira n'abantu benshi, abaha impanuro z'ubuzima ndetse abagaragariza ko igihe cyose umuntu afite intego n'icyizere, ashobora guhindura ibintu bikomeye.

Mu byo Masafi yagiye atangaza ku mbuga nkoranyambaga, usanga yibanda cyane ku kuntu ukwemera gukomeye no gusenga bishobora guhindura ubuzima bw'umuntu. Atanga impanuro zo kwitanga no kwizera ko Imana ikora ibitangaza, ndetse avuga ko abantu badakwiye gucika intege mu bihe bikomeye.

Ubwo yavuze ku itariki ya 22 Mutarama 2025, yagize ati: "Ibintu bibiri nzi neza: Isengesho rirakora, kandi ibintu birahinduka," ashimangira ko umubiri w'umuntu ushobora gucika intege, ariko kwizera n'isengesho bibasha guhindura ibyanze guhinduka kubera Imana.

Masafi ashimangira ko ubuzima bujyana no gusenga ndetse no guharanira gukira ibikomere byo mu mutima no mu mubiri. Akwirakwiza amahoro, kandi abwira abantu ko hari icyizere muri byose, naho waba uri mu gihe kigoranye. N’ubwo yakoresheje igihe kirekire agakora urugendo rurerure, aracyafite ubushake bwo gufasha abandi no kubagezaho ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.

Ntibimenyerewe cyane ko Abakristo by'umwihariko Abanyamasengesho batangariza abandi amakuru yijuru mugihe batasenganye,kuko no mu nsengero nyinshi ahiganje cyane Abanyamasengesho,ntabwo bemerera uwo ari we wese kuba yasengana nabo,kuko baba bumva bidakwiye ko uwo hanze mu itsinda yafatanya nabo mugihe cyo gusenga kuko haba hari n'amakuru y'ibanga Imana iba ishobora kubahera aho kugasambi adakwiye kujya hanze mubitwa Abatizera.

Nubwo bimera uko,Munguiko we ibyo ntiyabitayeho umwanya arinda no gutekerezako bidakwiye gukorwa.Ahubwo mu gitondo cyo kuwa kabiri saa tatu yarasenze maze arirekura agira ati"Ingabo zirwana muburyo bw'Umwuka,zikoresheje amavi ndetse naya nkota ityaye impande zombi.Amakuru tubafitiye ni uko Intwari mu ntambara,Rudatetereza abamwisunze turi kumwe kandi tuzanesha."


Nubwo ibi byakumvikanwaho bitandukanye,abantu benshi babyerekeje ku intambara ikomeje kujya mbere muri Congo aho urubyiruko rwa M23 rwahagurukiye kurwanya akarengane gakorerwa Abakongomani bavuga ururimi rw'Ikinyarwanda.Ni abasore basengerwa cyane n'abemera Imana,kubw'umutima bagaragaza w'ubutwari no kurwanya ikibi kibangamira mwene muntu,bagakundirwa kandi ubunyangamugayo n'urukundo bagaragariza bose barimo n'ababarwanya.


Muri iyo Posti Masafi Mashaba Munguiko yatangaje kuri twitter,ako kanya abantu 151 bayivuzeho,64 bayisangiza isi yose,835 barayikunda,abandi nabo bayishira mu bubiko bw'amagambo akwiye gufutwa no kuzirikanwa n'amateka,kuko hari ibikomeye yavugaga nubwo bitumviswe na bose.Ubwo Mashaba yarangizaga gutangaza ibi,yasoje avuga ati"Uwumvise ibi avuge ngo'Amen'.Hafi ya bose babigenza uko,Abandi barimo impunzi zagiye zihungira hirya no hino kubera intambara,bahise babyumva kabiri ko M23 izatsinda ndetse Congo yabo bakayitaha ntakabuza.

Ibi ni ibitekerezo byatanzwe n'abamukurikirana bitewe nuko babyumvuse.

Uwitwa Alexis yavuze ngo"Ngayo nguko.Harya recruitment ni ryari ko numva nshaka kwinjira muri abo barwanyi?"

Eneste nzaramba ati"Amen,Mubyeyi."

Umoja group ati"Amen Dear sister waramutse ariko?"

Uwitwa nzirabatinya ati"Amen,ma souer  keep updating us ku makuru y'ijuru."

Uwitwa u Rwanda rufite Imana ati"Na M23 ifite Imana."

Uwitwa Mindedness yavuze ati"Ibi biteye agahinda ku muntu w'umukristo."

Trump2024 aravuga ngo "Amen dear,you are my friend."

Masafi Mashaba Munguiko ni umugore ukomeje kuba isoko y'icyizere n'ubutwari mu muryango,Itorero  n'abamukurikira.Uko bwije nuko bukeye arwanya ikibi akigana icyiza,kandi yizera ko kuva nawe ari umwe mubo Imana yaremye imuremeye imirimo myiza muri Kristo Yesu,iyo Imana yamwiteguriye kugira ngo azayigenderemo,ntazahwema kuyikunda no kuyikorera no kuyivuga hose uko abonye uburyo,kandi akoresheje ururimi rw'Umwuka






Tuesday, February 18, 2025

Ubwoba ni bwinshi i Burundi nyuma y'uko M23 ifashe Bukavu.





Nyuma y'amasaha make umutwe w'ingabo za M23 ifashe ikibuga cy'indege cya  kavumu ikongeraho n'umugi wa Bukavu,byari byabaye nk'ibishidikanywaho n'abantu bagiye batandukanye cyane cyane abakurikiranira hafi uru rubyiruko rwa M23,rwahagurukiye kurwanya akarengane no guca imanza zibera byagiye bigaragara muri Congo,by'umwihariko ibikorerwa  ubwoko bw'Abakongomani bavuga ururimi rw'ikinyarwanda.


Kwisonga,Bwana Corneille Naanga umuvugizi wa M23,niwe wakuyeho igihu cyari kibuditse kuri aya makuru abakunda amahoro n'umutekano bose bishimiye.

Ubwo bari bamubajije niba koko M23 yafashe Bukavu,Uyu mugabo w'ubwanwa benshi bishimira kubona yavuze agira ati"Haha,mureke ibyo bavuga mwe muze mwirebere kuko ibihabera byo ubwabyo birasobanura.

Bwana Nanga ibyo yabivuze n'ubundi nyuma yuko amafoto agiye hanze,ni amafoto yagaragazaga Abakongomani bahobera urubyiruko rwa M23 n'urugwiro rwinshi .


Hirya mu bilometero bitari nk'ibikabije kuba byinshi uvuye i Bukavu,hari igihugu cy'burundi gitewe ubwoba cyane nabo basore n'abakobwa biswe intare batinya,u Burundi buratinya ko izi ntare aho bukera nabo zibahagurukira bitewe n'uko ntawe zitinya,ubwoba bigaragara ko babutewe n'ibyo bazi ko bakoze muri iki gihe cyose gishize.


Abayobozi b'u Burundi,babwiye abaturage kudahagarika imitima kuko nabo biteguye guhangana n'ikibazo cyose cyaza gikomanga cibitoke ngo kigane mu burundi bati"Muhumure,Barundi,uzatuvyoga natwe tuzamuvyoga."


Nubwo M23 yateje izi mpagarara,ntacyo ibi irabitangazaho gusa abantu benshi,cyane cyane abemera Imana kugeza na n'ubu baracyatangazwa n'umutima umugaba mukuru w'ingabo z'igisirikari cya M23(Gen Sultan Makenga) yagaragarije ababisha be ,ubwo yabagotaga akabafata bugwate hagati i Goma,ariko aho kugira ngo abihimureho kubw'ibyaha bakoreye abasore be na bene wabo muri rusange,akabababarira,ndetse nkaho ibyo bidahagije akabaha n'ibyo kurya hamwe n'ibyo kunywa ataretse no kubavuza,igikorwa cyakoze ku mitima y'izi ngabo za FARDC.


Mugihe isi yose ihanze amaso abasirikari ba M23,kugeza ubu biracyibazwa niba koko uru rubyiruko rurakomeza kwerekera mu bindi bice rubifata,cyane cyane ahaherereye Perezida Bwana Felix tchiseked wanze ibiganiro ngo arekere amahoro agenze muri Congo ntawe uhutajwe.

Monday, February 17, 2025

Modi asubiye mu Buhinde avuye mu nama na Trump mu gihe Amatsinda ya Gikristu yerekana Impungenge ku Burenganzira bw'Abakristo mu gihugu

 




Mu gihe Minisitiri w'Intebe w'Ubuhinde, Narendra Modi, yagarukaga mu Buhinde avuye mu nama na Perezida Donald Trump i Washington, D.C., abayobozi ba Gikristu mu Buhinde  baracyibaza niba Trump yaganiriye na Modi ku bibazo by'akarengane gakorerwa Abakristo mu Buhinde.

Modi yari yagiye muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika nyuma yo kuva mu Bufaransa, aho baganiriye ku buryo bwo gukorana mu bucuruzi no ku mahirwe y'ishoramari. Haravugwa kandi ko habayeho kuganira ku byemezo byo kwemeza ibikorwa bya Elon Musk muri Starlink.

 Amakuru yaturutse mu itsinda ry'uburenganzira bwa muntu United Christian Forum (UCF) yagaragaje ko muri 2024, habaye ibikorwa 834 by’ubugizi bwa nabi no gutera ubwoba abemera Kristo.

Ibi byerekana ko imibare y’ubugizi bwa nabi yashyizwe ku rwego rushya, ugereranije n’ibikorwa 127 byakurikiranwaga muri 2014, ibintu bigaragaza izamuka rya 555% mu gihe cy’imyaka icumi, nk’uko isesengura ryakozwe n’itsinda Christian Solidarity International (CSI) ribivuga.

Raporo ya UCF kandi yagaragaje ko habayeho ibikorwa 149 by’ubugizi bwa nabi bukorewe ku mubiri, ibihe byo gusenya ibikorwa by’abizera, n’ibikorwa 798 by’iterabwoba cyangwa gukorerwa iyicarubozo. Byinshi muri ibi bikorwa by’iterabwoba byari bifitanye isano no guhagarika ibikorwa by’iyobokamana, hakoreshejwe impamvu zo kuvuga ko habayeho “guhindura idini” ku buryo butemewe.

Hariho amategeko yo gukumira guhindura idini muri leta 12 mu Buhinde, menshi muri ayo mategeko yashyizweho n'ishyaka rya Modi, Bharatiya Janata Party (BJP), riganje ku rwego rw’igihugu ndetse no mu turere tumwe na tumwe. Izi nyandiko zishinzwe kugabanya guhindura idini mu buryo butemewe, ariko abakeka ko bibangamira uburenganzira bw’iyobokamana bavuga ko amategeko yisobanura mu buryo bwagutse, akaba ashyira ibikorwa byose byo kumenyekanisha idini mu buryo butemewe n’amategeko.

Amategeko ya Uttar Pradesh avuga ko “guhindura idini mu buryo bwa ruswa, igitugu, igihano, cyangwa uburyo bwose bw’uburiganya” byahawe ishyirwa mu bikorwa. Abatemera iyi nyandiko bavuga ko ijambo “igihano” ryishyira imbere ku  bikorwa by’ubwisanzure bw’idini.

Muri byinshi, abagaragaweho n’aya mategeko yo gukumira guhindura idini barakurikiranwa, kandi usanga nta bwisanzure bwo kugera kuri raporo y’imyitwarire. UCF yerekana ko amategeko yerekeye guhindura idini” afasha mu guhana abemera, bakagabanyirizwa uburenganzira bwo kugendera ku idini.

Muri 2024, uturere twa Chhattisgarh na Uttar Pradesh twasohoye ibikorwa 165 na 209, ukurikije imibare ya UCF. Amatsinda ya Hindu n’amategeko byihutirwa byahagaritse cyangwa bigahagarika imihango 331, bigakomeza gusaba ibyangombwa by’uburenganzira bwo gukora amateraniro y’idini.

Nubwo itegeko nshinga ry'Ubuhinde  ryemeza uburenganzira bwo guhitamo idini, abemera benshi bavuga ko mbere yo gukora imihango y'idini cyangwa amateraniro babanza kubisabira uburenganzira abayobozi.

Amatsinda y’Abahindu ashyigikiye ko guhindura idini mu buryo bw’agahato ari ikibazo gikeneye gukemurwa, ariko UCF ivuga ko ibirego by’abapolisi muri aya mategeko bitangwa nta bimenyetso bihamye. Muri ibyo birego 834, polisi yanditse gusa raporo 392 zigaragazaga amakosa.

Abizera bo mu Buhinde  barimo benshi baturuka mu baturage b’abanyamahanga, bamenyereweho kubona ivangura. UCF yatangaje  ko muri 2024, ibirego  byatanzwe n'abantu 342 byari bishingiye ku bahuye n’ivangura mu by’imibereho n’ubukungu, n’abandi 354 baturuka mu baturage bo mu bice byihariye.

Perezida wa UCF, Michael Williams, yavuze ko hari impungenge zikomeye ku buzima bw’Abizera mu buhinde kubera ibikorwa by’ubugizi bwa nabi byiyongera. Ubushakashatsi bwa Center for the Study of Organized Hate bwagaragaje ko ibirego byo kurenganywa byiyongereye ku kigero cya 74% mu 2023, aho byahungabanyije cyane imibereho y'Abakristu mu Buhinde. Ibice hafi 80% by'ibyo bikorwa byabereye mu turere twabayobowe na BJP.

Mu gihe Modi asubira mu mirimo ye, amatsinda ya Gikristu akomeje gukurikirana niba urugendo rwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ruzagira ingaruka ku buryo inzego zifatanya mu gukemura ibibazo by’iterabwoba rikorerwa abizer, ariko kugeza ubu, nta kuntu yigeze abivugaho.


Koko M23 yafashe Bukavu?

 NYUMA YO GUFATA GOMA N"IKIBUGA CY"INDEGE CYA KAVUMU NI UKU BYIFASHE MURI M23.


Umutwe w'ingabo za M23 wafashe umujyi wa Bukavu, umujyi wa kabiri munini mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC).

Ibi bibaye nyuma y'uko bafashe umujyi wa Goma mu kwezi gushize,umujyi ukomeye cyane muby'ubucuruzi bukorerwa muri Congo.

Mu ifatwa rya Goma,byagaragaye cyane ko igisirikare cya Leta ya Congo n'indi mitwe y'iterabwoba hamwe n'ibindi bihugu birimo Afrika y'epfo bakomeye cyane kuri uyu mugi,dore ko umaze gufatwa babonye batsinzwe nuko  berekeza intwaro mu karere ka Rubavu gaherereye mu gihugu cy'u Rwanda.


Ifatwa rya Bukavu,ryabaye nk'irishidikanywaho kugeza ubu,kuko benshi batabyemera.Umuvigizi w'ingabo za M23  abajijwe niba koko bafashe umugi wa Bukavu,yasetse cyane abwira abantu kureba ibiri kuhabera kuko byo ubwabyo bisobanura ibiri kuvugwa.



Hari amafoto menshi yagiye akwirakwizwa Ku munsi w'ejo abasore n'inkumi za M23 bifotoreza imbere muri uyu mujyi,ariko amakenga nayo yari yose kuko batekerezaga ko isaha n'isaha hashobora kuba imirwano iteye ubwoba kurusha n'iyabereye i Goma.


Hari umuturage w'i Bukavu wabajijwe icyo yabonye iwabo,aravuga ati"Koko nabonye umurongo munini w'abasore basa na  M23.Bari uruhererekane runini kandi bari bameze nk'abatabaye."Uretse uyu kandi,hari Abakongomani bagiye bifata amafoto Ku munsi w'ejo w'itariki ya 16 Mutarama,ya mafoto mururimi rw'icyongereza bajya bita 'selfie',ubona bafitiye aba abasore urugwiro rwinshi nkabaziye mugihe.



Urwikekwe ni rwinshi cyane muri Leta ya congo n'abambari bayo barimo igihugu cy'u Burundi,kuko barabona M23 aho gusubira inyuma bararushaho kwigarurira n'ibindi bice kandi by'inby'ingenzi mu intambara.

Kugeza ubu Leta ya Congo iracyasabira u Rwanda ibihano kuko irushinja ibyo bitero byose hamwe no kunganira M23,gusa igihugu cy'u Rwanda ibyo kibyamaganira kure kiti"Abo ni Abanyekongo baharanira uburenganzira bwabo."

Sunday, February 16, 2025

M23 yafashe Bukavu

 


Ku itariki ya 16 Gashyantare 2025, umutwe w'ingabo za M23 wigaruriye umujyi wa Bukavu, umurwa mukuru w'Intara ya Kivu y'Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC). Izi nyeshyamba zageze ku mupaka wa mbere uhuza Bukavu n'u Rwanda, ahazwi nka Rusizi ya mbere, saa tatu na mirongo ine za mu gitondo (9h40), bakomeza no kugenzura umupaka wa kabiri.

Abaturage batangaje ko ingabo za Leta (FARDC) zitagaragara mu mujyi, ndetse hari ibikorwa byo gusahura ibigo by'ubucuruzi n'inganda. Hari kandi amakuru avuga ko abasirikare bavuye mu bice bya Kavumu bageze muri Bukavu, bakuramo imyenda ya gisirikare, bajugunya intwaro zabo, maze bagahunga. Ibi byatumye bamwe mu baturage, barimo n'abana, batoragura izo ntwaro batazi no gukoresha, aho bishoboka ko n'ubu hari kurasana.

Ifatwa rya Bukavu rije nyuma y'ibyumweru bitatu M23 ifashe umujyi wa Goma, umurwa mukuru w'Intara ya Kivu y'Amajyaruguru. Perezida wa RDC, Félix Antoine Tshisekedi, wari witabiriye inama mpuzamahanga yiga ku mutekano yabereye i Munich mu Budage, yasabye amahanga gufata ingamba ku Rwanda, arushinja kuba inyuma y'ibi bitero gusa u Rwanda rwo rubihakana rwivuye inyuma.

Kugeza ubu, M23 ni yo igenzura imipaka yose ihuza Bukavu n'u Rwanda, mu gihe abaturage bakomeje kugaragaza impungenge z'umutekano wabo ndetse n'ibikorwa byo gusahura bikomeje kwiyongera cyane cyane kubanyarwanda bakorera muri bukavu.

 

Saturday, February 15, 2025

UGANDA IRIKUBARIZWA MURI CONGO AHO IGIYE GUTABARA ABATURAGE.



Uruhare rwa Uganda mu Gufasha Abaturage ba Minembwe mu Kibazo cy'Umutekano n'Imibereho

Mu gihe cy'ibibazo by’umutekano muke n’inzara byugarije abaturage bo mu Minembwe, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, igihugu cya Uganda cyagaragaje ubushake bwo gutabara no gutanga ubufasha. Perezida w’ingabo za Uganda, Gen. Kainerugaba, yatangaje ko igihugu cya Uganda kiri ku isonga mu gutanga ubufasha bw’ibanze mu gufasha abaturage ba Minembwe, bahuye n’ingaruka z’intambara zatumye imibereho yabo igenda igora.


Abaturage ba Minembwe barabarizwa mu gace ka Kivu y'Amajyepfo, aho imyaka igera kuri itatu bakomeje guhura n'ibibazo by’umutekano muke. Umutwe w’inyeshyamba wa Mai-Mai ugenda wibasira abaturage bo mu gace ka Minembwe, ugatera ibiza mu baturage benshi, bityo bamwe bagahunga, abandi bakaba barimo kubona ibiribwa bicye.

Inkuru zaturutse mu Minembwe zigaragaza ko abana, abasaza, ndetse n’abandi batuye aho batangiye kugaragaza ibimenyetso by’ubwaki n’indwara zituruka ku mirire mibi kubera ibura ry'ibiribwa. Ibi byatumye ingabo za Uganda zitanga ubufasha bw’ibanze, zirimo gutanga ibiribwa, imiti n’ubufasha bw’amarondo kugira ngo abaturage babashe guhangana n’ibi bibazo.


Gen. Kainerugaba, umuyobozi w’ingabo za Uganda,abinyujije kuri x(Yahoze ari twitter) yatangaje ko igihugu cya Uganda kiri gukora iyo bwabaga ngo gifashe abaturage ba Minembwe, by’umwihariko mu kurinda abaturage no kurwanya ibikorwa by’intambara biterwa n’imitwe y’inyeshyamba. Yavuze ko Uganda ifite ubushake bwo gukorana n’abashaka amahoro bose ndetse n’inzego z’ubuyobozi muri Kongo kugira ngo umutekano w’abaturage urusheho kubungabungwa, kandi abaturage babone ibiribwa n'ubufasha bukenewe mu bihe bikomeye.


Gufasha kwa Uganda byakiriwe neza na bamwe mu bashyira imbere amahoro muri ako gace. Ariko kandi, hari abavuga ko ibihugu by'akarere bigomba gukorera hamwe kugira ngo babashe gutanga ubufasha bukwiye, kandi bashyireho uburyo burambye bwo gukemura ibibazo bya politiki n’umutekano muri Congo.


Ubufasha Uganda itanga muri Minembwe ni igikorwa cy’umutima w’impuhwe, ariko hakenewe n’uburyo bwimbitse bwo gukemura impamvu z’ibibazo by’umutekano muke. Kwishyira hamwe n’ibihugu by'akarere kugira ngo haboneke umutekano wihuse, ndetse hakubakwe uburyo bw’iterambere rirambye ni intambwe ikomeye mu kugera ku mahoro mu karere ka Kivu.


Uganda yashyize imbere ubufasha kuri Minembwe nk'igihugu kigaragaza ubufatanye no gukemura ibibazo by’akarere. Birakenewe ko ubufasha bw’ibanze buzakomeza ariko hakagomba gukorwa ibindi bikorwa birambye kugira ngo abaturage ba Minembwe babone ubuzima bwiza n’umutekano urambye.


AMATEKA YA SULTAN MAKENGA

 



Sultani Makenga: Umuyobozi Mukuru w’Ingabo za M23


Sultani Makenga ni umwe mu bayobozi bakomeye ba M23, akaba ari umusirikare w’inararibonye mu ntambara zo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC).


Amavu n’Amavuko


Sultani Makenga yavukiye mu karere ka Rutshuru, muri Kivu y’Amajyaruguru, ahavukiye benshi mu Barundi, Abanyarwanda, n’Abakongomani bavuga Ikinyarwanda. Kubera amateka y’akarengane kahakorerwaga icyo gihe, Makenga yinjiye mu gisirikare cy’imitwe itandukanye igamije impinduka mu miyoborere ya Kongo.


Urugendo rwe mu Gisirikare


Makenga yatangiriye igisirikari muri Rwandan Patriotic Front (RPF) mu ntambara yahiritse ubutegetsi bwa Habyarimana mu Rwanda. Nyuma y’iyo ntambara, yinjiye mu mutwe wa AFDL wa Laurent-Désiré Kabila, waje gufata ubutegetsi i Kinshasa muri 1997.


Nyuma y’aho, yinjiye mu mitwe yitwaje intwaro nka RCD-Goma, CNDP (umutwe wa Laurent Nkunda), hanyuma aza no gufatanya n’abandi bayobozi mu ishingwa rya M23 mu 2012.


Makenga n’Intambara ya M23


Makenga yabaye Umuyobozi Mukuru w’Ingabo za M23, azwiho ubushishozi n’ubuhanga mu gucunga ibitero by’igisirikare. Mu gihe cy’intambara ya 2012-2013, M23 yafashe umujyi wa Goma ariko nyuma y’amezi make yisubira inyuma kubera igitutu mpuzamahanga.


Mu 2022, M23 yongeye kuzamura ibikorwa byayo, ishinja Leta ya Kongo kudashyira mu bikorwa amasezerano yo muri 2013, no gukomeza gukandamiza Abakongomani bavuga Ikinyarwanda. Makenga yayoboye neza ingabo ze mu mirwano, ndetse M23 yigarurira ibice binini bya Kivu y’Amajyaruguru.


Icyo Sultani Makenga Azwiho


.Ni umuyobozi w’intwari, ufite ubuhanga mu gucunga ingabo no kuyobora intambara.

.Ni umugabo utagira amagambo menshi,arareka ibikorwa bikivugira.

.Ni umugabo ukunda umuryango na benewabo muri rusange cyane ko avuga ko aribo arwanira intambara cyane cyane abana.

.Ni umugabo utajya uva ku izima;Kandi yizeye ko umunsi umwe azabona abana be babanye bishimira ibyiza byo mu gihugucyabo.


Makenga Yabaye umusirikare wizewe mu mitwe myinshi yitwaje intwaro yo muri Kongo.Yakoze uko ashoboye kugira ngo M23 iharanire uburenganzira bw’abaturage b’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda.


Nkuko intwari zose zifatwa,Makenga ntashimwa na bose kuko hari abarenza ingohe inzara yiteje n'inyota yijyanyemo n'umuriro wa hato na hato kubwo kurwanya akarengane.Ku ruhande rwa Leta ya Kongo n’amahanga, afatwa nk’umunyagitugu,umwicanyi,umugambanyi ukwiye igihano cy'urupfu ariko kuri M23 n’abaturage ba Kivu, bamufata nk’umurwanyi w’amahoro n’ubutabera,umunyembaraga ugira amakenga n'ubwenge burimo ubwitonzi bwinshi.

Nubwo hari ibihano yashyiriweho na Loni n’indi miryango mpuzamahanga, Makenga akomeje kuyobora M23 mu rugamba rwo guharanira impinduka mu Burasirazuba bwa Kongo kandi n'abakunzi b'amahoro n'amajyambere baramushyigikiye.


INTAMBARA I BUKAVU: M23 YIGARURIYE IKIBUGA CY’INDEGE CYA KAVUMU



Bukavu, RDC – 14 Gashyantare 2025


Umutwe wa M23 ukomeje kwagura ibice ugenzura mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), aho kuri uyu wa Gatatu wemeje ko wafashe ikibuga cy’indege cya Kavumu, giherereye hafi y’umujyi wa Bukavu, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Ibi bibaye nyuma y’imirwano ikomeye yahuje M23 n’imitwe yitwaje intwaro yari ifite ibirindiro muri ako gace.


Umuvugizi wa M23 yatangaje ko kubohora aka gace byari ngombwa kuko imitwe yitwaje intwaro ikorana n’ingabo za Leta ya Kongo (FARDC) yari yarahateye igitugu giteye ubwoba ku baturage.

“Igikorwa cyacu cyari kigamije kurengera abaturage b’aka gace, kuko bamaze igihe batotezwa n’imitwe yitwaje intwaro ifashwa na FARDC. Ntidushobora kwemera ko abaturage bakomeza guhura n’akarengane,”—Umuvugizi wa M23.

Bamwe mu baturage ba Bukavu na Kavumu bavuze ko bari barambiwe ihohoterwa bakorerwaga n’imitwe y’abacancuro, bamwe bagashyigikira ibikorwa bya M23.

Ku wa 13 Gashyantare, habaye imirwano ikomeye hagati ya M23 n’imitwe y’aba Mai-Mai yari ishyigikiwe n’ingabo za Leta (FARDC).M23 yatangiye igitero kare mu gitondo, ituruka mu misozi ya Masisi no mu gace ka Walikale.Imirwano yarakajije ishyaka ku mpande zombi, ariko nyuma y’amasaha make, M23 yari yamaze gufata ibice by’ingenzi by’ikibuga cy’indege cya Kavumu.

FARDC yagerageje gusubiza inyuma M23 ikoresheje ibifaru n’indege ntoya za gisirikare, ariko nubwo yari inashyigikiwe n'ingabo z'abarundi  byarangiye ntacyo bitanze bose bahunga uyu mutwe ntibabasha  kugumana icyo kibuga.

M23 yashyizeho inzego z’umutekano kugira ngo ikibuga kigume mu maboko yayo, ndetse ivuga ko izagikoresha mu guhuza ibikorwa by’ubucuruzi no gutwara abantu mu gace ka Kivu y’Amajyepfo.


Impunzi ziri hirya no hino ku isi,cyane cyane izikomoka muri ibi bice bya Kongo nazo ntiziryamye,zirarushaho gusengera aba basore bemeye no kumena amaraso yabo bayamenera igihugu cyababyaye.




Friday, February 14, 2025

MWESO:AMAKURU AGEZWEHO

 


Imirwano Ikaze Hagati ya M23 na FARDC i Mweso

Mu minsi yashize, agace ka Mweso muri Teritwari ya Masisi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), kakomeje kuba ahantu h'ingenzi mu mirwano ikaze hagati y'umutwe wa M23 n'ingabo za leta ya Congo (FARDC). Ku itariki ya 25 Mutarama 2025, habaye imirwano ikomeye hagati y'izi mpande zombi mu mijyi ya Sake na Mweso.

Kwisubiza Masisi-Centre

Nyuma y'uko FARDC ifatanyije n'abarwanyi b'umutwe wa Wazalendo bari bisubije agace ka Masisi-Centre, umutwe wa M23 wongeye kugafata ku itariki ya 9 Mutarama 2025. Ibi byabaye nyuma y'imirwano ikaze yabereye mu misozi ikikije agace ka Bweremana, muri Gurupoma ya Mupfunyi Shanga no muri Lokarite ya Mweso, muri Gurupoma ya Bashali Mokoto.

Imirwano mu Bice bya Gatsiro na Mweso

Ku itariki ya 24 Mutarama 2024, habaye imirwano ikomeye hagati ya M23 n'ingabo za FARDC zifatanyije n'abarwanyi ba Wazalendo na FDLR mu gace ka Gatsiro, hafi ya Mweso. Iyi mirwano yakoreshejwemo intwaro zikomeye, ikaba yarabereye muri Gurupoma ya Gihondo, muri Kivu y'Amajyaruguru.

Iyi mirwano ikaze yatumye abaturage benshi bava mu byabo, bahungira mu bice bitandukanye birimo umujyi wa Goma na Mweso. Abaturage bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw'Abatutsi bahungiye cyane cyane i Goma, nubwo hari abahura n'ibibazo byo gutotezwa mu nzira.

Nubwo hariho ibikorwa byo kwiyongera kw'imirwano, haracyari icyizere ko ibiganiro by'amahoro bishobora kugerwaho hagati ya M23 na leta ya Congo, hagamijwe kugarura ituze mu karere ka Mweso no mu tundi duce twa Kivu y'Amajyaruguru.

Amakuru Mashya

Kugeza ubu, amakuru aturuka muri aka gace aracyari make kubera umutekano muke. Turakomeza gukurikirana iby'iyi mirwano n'ingaruka zayo ku baturage, tukazabagezaho amakuru mashya igihe cyose bibaye ngombwa.

Isesengura

Abasesenguzi b'ibibazo by'umutekano mu karere ka Kivu y'Amajyaruguru bavuga ko iyi mirwano ishobora gukomeza gufata indi ntera niba nta bushake bwa politiki bwo gukemura amakimbirane burimo kugaragara ku mpande zombi. Hari impungenge ko abaturage bakomeje guhura n'ingaruka zikomeye zirimo guhunga no kubura ibyangombwa by'ibanze.

Kubera ko amakuru aturuka muri aka gace akomeje kugorana kubona kubera umutekano muke, turasaba abasomyi gukomeza gukurikirana ibitangazamakuru byizewe kugira ngo babone amakuru mashya kandi yizewe.

Icyifuzo

Turashishikariza impande zose zirebwa n'aya makimbirane gushaka umuti w'amahoro binyuze mu biganiro, hagamijwe kurengera no kurenganura abarengana birukanwa mugihu cyabo kandi ntahandi bafite ho kujya. 


Tuributsa abasomyi ko amakuru y'umutekano mu karere ka Kivu y'Amajyaruguru ahindagurika cyane, bityo ni ngombwa gukomeza gukurikirana ibitangazamakuru byizewe kugira ngo mugere ku makuru mashya kandi yizewe.

Turashishikariza impande zose zirebwa n'aya makimbirane gukomeza ibiganiro bigamije amahoro, hagamijwe kurengera ubuzima bw'abaturage no kugarura ituze mu karere.

Mu gihe hagize andi makuru mashya aboneka, tuzakomeza kubagezaho amakuru yizewe kandi agezweho ku bibera i Mweso no mu nkengero zaho.





Kora ibi 5 ubeho ubuzima wishimye.





Yesu nashimwe bene Data.Muri ubu buzima turiho,ntituburiho by'impanuka kuko tutari Ibimanuka.bityo rero,nubitekerezaho neza uraza gusanga n'ibitubaho bikatunezeza cyangwa bikadushengura imitima,burya tubigiramo uruhare.Yego,umuntu wese asarura ibyo yabibye.Iyo wabibye ibyishimo usarura umunezero naho Iyo wabibye umubabaro  usarura agahinda kandi gakabije kaganisha ku rupfu.

Muri iyi Blog,tugiye kurebera hamwe ibanga cyangwa amahame yo kubaho ubuzima twishimye aho kwicwa n'agahinda kuva tumenye ko ubuzima bwacu atari impanuka.

1.kubaha Imana.
Kubaho ubuzima bwubaha Imana ni ibanga ryo kwishima no kunezerwa mu buzima,kuko iyo wubaha Imana umenya ubwenge bwo kubaha n'abantu.Iyo wubaha abantu ugira n'ingeso nziza,bikubyarira amahirwe yo gutekerezwaho nk'umuntu wagira umumaro mu inzego zitandukanye.muri uko gutekerezwaho rero,uba ushobora no kubonamo akazi.Iyo ufite akazi kavuye mubyiza nabyo birashimisha.
 
2.Gukorera Imana.
Kubaho ubuzima bukorera Imana ni ibanga ryo kwishima kuko niba hari umuntu ubabaye ku isi,nubwo atabizi,ni umuntu wagerageje gukora byose bikamuhira ndetse ibindi bikanga n'ubu akibigerageza ariko icyo yari akwiye gukora nyacyo,akaba atari yakigerageza n'umunsi n'umwe.
Bibiliya itubwira ko turi abantu Imana yaremye ituremeye imirimo myiza,iyo yaturemeye kugira ngo tuyigenderemo muri Kristo Yesu.
Urupapuro ntirushobora kwishimira gutwikwa mu imbabura,kuko sibyo rwakorerewe!iyo bigenze gutyo rurashya rugashirira.Ariko iyo rukoze icyo rwakorewe rugaragara neza nk'urwishimye kandi rukagirira abarwigiraho umumaro myinshi.
Umuntu wese udakorera Imana ntabwo yishimye,kandi gukorera Imana nyakuri ni ugukorera abantu.

3.Kwirinda.
Niba hari umuntu ubayeho ubuzima bwishimye muri iyo si,ni umuntu ugenda yigengesera akirinda muri byose.Uwo muntu ntabwo arwaragurika.kandi umuntu utarwaye byanze bikunze aba yishimye nk'uko bivugwa ngo 'Roho nzima,mu mubiri muzima.'

4.kugira ubwenge.
Niba hari umuntu ubayeho ubuzima bwishimye muri iyo si,ni umuntu ugira ubwenge.uyu we ibintu byose agiyemo abitekerezaho neza,akabikoraho neza,kandi inyungu z'ibyo akora byose ntakabuza nazo zimugeraho kandi zikamugwa neza ndetse ntabwo avunuka.
Notice:Kubaha Uwiteka nibwo bwenge,kandi kuva mu byaha niko kujijuka.(Yobu 28:28).

5.Kuyoborwa n'Umwuka Wera.
Mu gusoza,Pawulo atugira inama nyamukuru yo kubaho ubuzima twishimye:
Ndavuga nti “Muyoborwe n'Umwuka”, kuko ari bwo mutazakora ibyo kamere irarikira.

kuko kamere irarikira ibyo Umwuka yanga, kandi Umwuka yifuza ibyo kamere yanga kuko ibyo bihabanye, ni cyo gituma ibyo mushaka gukora atari byo mukora. 

Ariko niba muyoborwa n'Umwuka, ntimuba mugitwarwa n'amategeko. 

Dore imirimo ya kamere iragaragara ni iyi: gusambana no gukora ibiteye isoni n'iby'isoni nke, 

no gusenga ibishushanyo, no kuroga no kwangana no gutongana, n'ishyari n'umujinya n'amahane, no kwitandukanya no kwirema ibice, no kugomanwa no gusinda, n'ibiganiro bibi n'ibindi bisa bityo. Ndababwira hakiri kare nk'uko nababwiye kera, yuko abakora ibisa bityo batazaragwa ubwami bw'Imana. 

Ariko rero imbuto z'Umwuka ni urukundo n'ibyishimo n'amahoro, no kwihangana no kugira neza, n'ingeso nziza no gukiranuka, 
no kugwa neza no kwirinda. Ibimeze bityo nta mategeko abihana. 
(Abagalatiya 5:16-23).

Turacyari kumwe?reka umugisha w'ibi tuwugabane kandi tuwakire mu izina rya Yesu.Amen

Icyitonderwa:Ubuzima bwacu bushingiye ku mahitamo yacu dukora.burya Iyo duhisemo neza tubaho neza.
Munyemerere twese duhitemo kubaho ubuzima bw'ubahisha Imana dukunda kandi dufasha abakene,twita ku impfubyi kandi tuzirikana abapfakazi,dukorera Imana,twirinda kandi tugira ubwenge kandi twemera Kuyoborwa n'Umwuka Wera,iryo niryo banga ryo kubaho ubuzima bwacu twishimye.

Niba hari icyo nawe wabivugaho cyangwa ukanyunganira,nyura ahandikwa ibitekerezo maze utubwire.

Thursday, February 13, 2025

AMATEKA YA PEREZIDA PAUL KAGAME


Ubutwari bwa Paul Kagame: Ubuyobozi n'Inzira y’Impinduka mu gihugu cy'u Rwanda.

Ndabasuhuje bavandimwe mwese mukurikirana iyi blog.Nizere ko Imana yabarinze kandi ikomeza kubarinda.Nashatse ko hano twajya turebera hamwe amateka y'abantu runaka bagiye bagirira ahanini abandi umumaro,nsanga n'ubwo ari benshi cyane yaba abanditswe muri bibiliya,yaba abanditswe mu bindi bitabo bitandukanye twahera hano mu rugo tukarebera hamwe ibigwi by'umugabo wazanye impinduka zitari zitezwe mubanyarwanda,kandi n'ubu imana ikaba ikimufasha muri ibyo.

Abantu bagize amahirwe yo gusoma amateka y'umugabane wa Afurika,bakayasoma batayasomeye kandi bayasoma neza,ubabajije izina Kagame bahita babyumva kabiri.Si perezida gusa; ni umuyobozi ufite uruhare rukomeye mu mpinduka igihugu cyagiye kigira. Avuye mu kuba impunzi, akaba intwari mu rugamba, ndetse nyuma agahinduka perezida,inkuru ya Kagame irimo byinshi bitangaje.

Paul Kagame yavukiye  mu Rwanda mu mwaka w'i 1957  ariko akurira muri Uganda nyuma y’uko umuryango we uhunga kubera amakimbirane y’amoko . Yakuze ari impunzi, kandi aho yabaga ari hose yabonaga ukuntu abanyarwanda bahuritse n'iyo bagiye bahungira,bikamushengura umutima.Paul aho kwakira ubwo buzima bwari bukarishye,yafashe icyemezo cya kigabo ariyanga akunda ubutabera bimutera kujya mu ngabo ku rugamba rwo guharanira uburenganzira bw'Abanyarwanda bose aho bava bakagera biza no kumuhira aho byarangiye abaye n'umuyobozi w'igihugu cye. 

Mu myaka ya 1980, Kagame yabaye umwe mu bayobozi b’ishyaka rya RPF (Rwandan Patriotic Front), ryashinzwe n’Abanyarwanda basohotse mu gihugu bafite intego yo kugaruka. Yize uburyo bwo kuyobora ingabo no gukoresha amayeri mu rugamba, aho yaje kuba umuyobozi w’ingabo za RPF mu gihe cy’intambara. Mu 1994, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Kagame n’Ingabo za RPF bafashe igihugu, bahagarika ubwicanyi bukabije bwaberaga mu gihugu, batangira inzira yo kubaka ubumwe n’ubusugire bw'igihugu cy'u Rwanda.

Kagame yabaye visi perezida ndetse nyuma aza kuba perezida, afata inshingano zo gukiza igihugu cyari cyarasenyutse kizahajwe n’amacakubiri.Ku buyobozi bwe, u Rwanda rwageze ku iterambere rikomeye, umutekano wifuzwa, ndetse hakabaho gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge. Igihugu cyari cyarasenyutse kubera amakimbiran,ubu cyabaye icyitegererezo mu iterambere mu karer, n’isi muri rusange.

Gusa,ubuyobozi bwa Kagame ntabwo bwagiye buvugwaho rumwe.Hari abamubona nabi,mu imboni zabo bakabona ko hari ibyo akora bimwe na bimwe bibangamira demokarasi.Abo,bavuga ko adaha itangazamakuru ubwisanzure busesuye kandi ko abatavuga rumwe nawe bose abakandamiza nk'umunyagitugu wese uko amera gusa abashyigikiye Perezida Paul Kagame,bo babona ko bimwe mubyo Inyangarwanda zimunenga byari ngombwa kubikora bitewe n'uko yayoboye igihugu mubihe bigoye.

Nyuma y'ibyo byose,Kagame afite kandi ibintu akunda gukora by’umwihariko. Azwi nk’umuntu ukunda siporo, cyane cyane umukino w'umupira w'amaguru aho afana cyane ikipe ya Arsenal bishoboka ko ari nabyo byamuhaye igitekerezo cyo kwamamaza ku myambaro yabo muri gahunda bise'Visit Rwanda'si Arsenal gusa yamamariza iyo gahunda ahubwo ni amakipe atandukanye kandi akomeye no kumugabane w'i Burayi.Perezida Kagame kandi akunda kugenda mu misozi no kwirebera ubwiza butatse u Rwanda. Akunda kandi gusura abaturage, aganira nabo ndetse akumva ibyifuzo byabo,aho anabafasha gukemura ibibazo byaheze mu nzego zo hasi.Paul  ni umuyobozi ukunda umurimo,ntabwo ari umunyabiro cyane kuko akenshi yisanga muri rubanda rugufi.

Nubwo bamwe bakunda Kagame abandi bakamubona mu buryo butandukanye, nta kabuza ko afite uruhare runini mu guhindura igihugu cy'u Rwanda. Ubuyobozi bwe bwagize uruhare rukomeye mu iterambere ry'iki gihugu, ndetse inkuru ye iracyakomeje kuba isomo mu biganiro byerekeye ubuyobozi,iterambere n'ubwiyunge.

Wowe se, ubona uteu buyobozi bwa Paul Kagame?u Rwanda  rwabonye impinduka nziza kubera imiyoborere ye, cyangwa hakenewe impinduka muri politiki y'ubuyobozi? Tubwire unyuze ahandikwa ibitekerezo.


 

Tuesday, February 11, 2025

BIRAKWIYE KO ABAKRISTO BIGA AMATEGEKO?



 Ibi mbyanditse mbanje kubasuhuza mu izina rya Yesu Kristo Umwami wacu.

Murabizi tukiri muri iyi si,tuba dufashe igihe mu ntambara kuko ibiturwanya nabyo ari byinshi.

Ni yo mpamvu usanga abakristo benshi bibera mu buzima abenshi mubatari bo batakwifuza kuko baba babona ari abantu babihiwe,batagendana n'ibigezweho kandi bazapfa vuba nubwo benshi muri twe rimwe na rimwe babyita gutaha kuko bizeye neza badashidikanya ko umunsi bazapfa batazaba barangiye ahubwo aribwo ubuzima bwabo buzaba butangiye.

Abakristo rero,kubera amasezerano atagira ingano twasezeranijwe harimo n'ubugingo buhoraho nk'uko Bibiliya ibivuga neza iti"Iri niryo sezerano yadusezeranije,ni ubugingo buhoraho." 

bituma twumva cyane ko ari ngombwa kugenda tumeze nk'abikoreye amagi aho isaha n'isaha dusitaye yahita ameneka bikadutera kwigengesera rwose.

Kuko tutakiri abacu ngo twigenge,ni kenshi buri munsi tugorwa n'ibitari bimwe,nk'amahitamo:Ibyo turya,ibyo tunywa,ibyo twambara,ibyo duha umwanya,abo tugendana,ubwoko bw'imikino twakina,ubwoko bw'akazi twakora,n'ibindi ariko kandi amahirwe twagize,n'uko dufite umufasha udufasha muri ibyo byose kandi ntahwema kutugira inama muri byose(Umwuka Wera w'Imana).

Bene Data,nimbabwira ibi muranyumva muburyo butandukanye bitewe nurwego uriho mu buryo wizera Imana kandi ukumva by'ukuri imvugo ya Yo.

Umunsi umwe nahuye namahitamo yangoye muri 2024,ubwo umuntu yanyohererezaga ubutumwa kurubuga rwa FB ambwira ko hari ibintu azi nakora kandi ko abona nabishobora nuko bikubitana n'uko nari maze igihe kirekire ntegereje akazi ,nuko nanjye numva ndasubijwe.

Icyo gihe ntakindi nabanje gukora uretse kujya kugisha inama Imana.

Imana irambwira ngo umenye ko isi igushaka cyane,mubyo ukora byose ugire amakenga kandi "Nguhaye akazi gakwiriye."

Icyo gihe ibyifuzo byanjye byose byarushije imbaraga inama numvise sinabiha umwanya ngo mbitekerezeho neza,cyane ko ibyo nabibwiwe meze n'ubundi nk'uwagiye kuko nari napakiye nsa nusezera.

Kwanga kubiha umwanya ngira ngo byari nko kwirema agatima,kuko ntacyari kigiye kumbuza kujya mubyo njye nitaga akazi kagiye kumpindurira ubuzima,akenshi hubwo nkibesha ko ibiri kumbaho ari nk'ibisubizo by'Imana biri kunzaho.

Naburiwe inshuro zirenga imwe,bikanyura mu bantu batandukanye,mubihe bitandukanye ,kandi mubantu bari ahantu hari intera itandukanye cyane ariko sinabiha agaciro.

Hari igihe umuntu abyuka,agasenga,akumva ameze neza, yewe,agashira n'agaposti k'Ijambo ry'Imana cyangwa akerekeranye naryo akumva koko yabyikoresheje,nyamara hari ubwo Imana iba imunyuriyemo kugira ngo igire uwo ibwira!

Nibyinshi nabwiwe kandi koko nk'umva ni ibyanjye biranziye,hari n'umuturanyi wo mu Bigogwe wambwiye mu magambo yumvikana anyumvisha ko ibyo ngiyemo bitankwiriye maze ndamusuzugura.

Mubyukuri,twe kujya duhinyura abantu kuko n'umusazi Imana yamukoresha ibyo ishaka kandi mwene uwo iyo usuzuguye ijambo rye ntibikugwa amahoro.

Ni inkuru ndende.Aho nagiye sinahamaze iminsi irenze 40!Icyo nabonye gusa ni uko nari narayobye,nataye umwanya n'amafaranga bigiye no kumviramo ko nashyirwa mu inzu y'imbohe mbeshewe ariko natakiye Imana iranyumva maze mvayo ndagaruka.

Nari nkerewe mvuga ku mahitamo ariko sibyo mbabwiraho,uretse ko byari ngombwa nanone kumenya ko guhitamo nabi bibyara kubaho nabi no guhitamo neza bibyara kubaho neza.n

 

Ongera ubitekerezeho neza,birakwiye ko umukristo yiga amategeko?

Ubundi amategeko ni amabwiriza agenga imibereho y'abantu,aho hashobora no kubamo amatsinda runaka yaba aya leta cyangwa ayigenga.

Ayo mabwiriza agomba kuba ari meza,afitiye abene gihugu inyungu cyane ko icyo ubuyobozi bw'igihugu runaka bushinzwe ari ukurinda,kubungabunga no kubaha abaturage.

Abakristo benshi kubwo kutamenya neza ijambo ry'Imana bagenda bayobagurika.

 

Abo ngabo batekereza ko kubahiriza gahunda runaka ya Leta ari ikizira n'ubuyobe bukabije.

Abanyarwanda bajya bavuga ngo'Leta ni umubyeyi' kandi koko nk'ababyeyi bose uko bamera,nti basa bose ari nayo mpamvu n'imiryango ishobora kuba iri hamwe iriko iterambere atari rimwe.hari ababyeyi beza n'ababyeyi babi.Ababyeyi bazi kurinda abana babo n'abaterera aho.hari ababyeyi b'bisambo bishakira ibyabo,bumva ko umusaruro wose ubonetse iwabo murugo ko ntahandi ukwiye kubarizwa uretse mu inda zabo zidahaga.

Muri urwo rwego rero,na Leta yaba mbi,cyangwa ikaba nziza kandi bitinde bitebuke umusaruro urabisobanura.

Imana yaduhaye itegeko ririmo isezerano twese dukwiye kwubahiriza kugira ngo tubeho neza.Ni itegeko ritubwira ko dukwiye kubaha ababyeyi bacu kugira ngo turamire mugihugu Imana yaduhaye.

Bene Data niba tugize amahirwe tukaba tubonye ababyeyi badukunda bakatwitaho tububahe gusa nitubona ibidakwiye bikorwa nabo nabwo Imana tuzayisabe ubwenge no kutuyobora.

hari ubwo biba ngombwa ko udakurikiza ibyifuzo by'umubyeyi wawe bitewe n'ibyo ari byo. 

Twigarukire,None birakwiye ko twebwe nk'abakristo twiga amategeko?

Muri ibyo twavuze haruguru byo kugorwa n'amahitamo,hari abagorwa n'iki cyo kuvuga ngo mbese nanjye nakwiga amategeko?

Burya rero,kwiga amategeko ntabwo ari iby'abari mu ijuru.Ntabwo ari iby'abanyarwanda cyangwa Abakongomani cyangwa Abarusiya cyangwa abashinwa ibi bikwiye buri wese.

Uretse kuyoba,amategeko ntabwo ari mabi ahubwo ni meza kuko agaragaza icyaha.Muyandi magambo amategeko atumenyesha icyaha.

Ibaze iyaba buri muntu wese mubo uzi n'abo utazi azi inshingano afite n'ingaruka yakura mu kutubahiriza izo nshingano,buri wese akaba azi uburenganzira bwe n'icyo yakora ngo abubone mugihe atabuhabwa ni ikintu cyiza cyane.

Kuba hari indege zigurutsa abagenzi bazo kandi zikabageza iyo bajya,izindi zikabahanura ntibikwiye kutubuza kwiga iby'indege n'ibyogajuru.Ndetse,mu kubyiga bitewe n'ababyize babaye bashyigikiwe ukuboko kwiza kw'Imana kubariho banavumbura uburyo bakoresha ngo he kuzongera kuvugwa irohamwa ukundi!

ibi ni ibyiza birindwi (7) byo kwiga amategeko k'umukristo.

1.Guca imanza hagati  muri bene Data

Uhereye kera,twagiye tubonekaho umugayo.no mugihe cyambere itorero ritangira ,abo mu itorero ry'Ikorinto pawulo yababwiye ibyo kubakoza isoni kubera ishyano bari baragaragaweho.ati"Iyo umuntu wo muri mwe afite icyo apfa na mugenzi we,mbese ahangara kuburanira kubakiranirwa ntaburanire kubera?

Ntimuzi ko abera bazacira ab'isi urubanza?Kandi ubwo ari mwe muzacira ab'isi urubanza,ntimushoora no guca imanza z'ibintu bito hanyuma y'ibindi?Ntimuzi ndetse yuko tuzacira abamalayika urubanza nkanswe iby'ubu bugingo?Nuko rero niba mufite imanza zo gucibwa zerekeye kuby'ubu bugingo,ni iki gituma mubishyiraho abatagira icyo bahuriyeho n'Itorero ngo abe ari bo bazica?Ibyo mbivugiye kubakoza isoni.

(Abakorinto 6:1-3).

aho kugira ngo ab'Itorero bajye bajya kubo bitareba ngo babacire imanza,byaba byiza nibura harimo uwo pawulo yise umunyabwenge kugira ngo ajye abibafashamo aho kwisuzuguza.

Bene Data bakundwa b'Imana dukurikize ibi Pawulo avuga:Murumva kwiga amategeko hubwo bitari ngombwa kub'Itorero kugira ngo ibibazo bisa nk'ibyananiranye hagati yacu tubyikemurire?Kuko amategeko ubundi akora iyo habuze umuti w'ikibazo hakaba hari 1 cyangwa 2 cyangwa 3 tuzi neza ko bajijutse no kurusha abo twajya kubishiramo bitabareba,noneho bigakemuka bitagiye no kuba igitaramo mubatizera.

2.Kwemera itegeko ry'Imana.

Ibaze tubaye tuvuga ko turi ab'Imana,kandi tugahinyura ibyo yavuze!Tukavuga ko twubaha Imana nyamara ibyo Itubwira tukabiterera aho!Koko turi abantu babi kandi turacumura  ariko nyamara no mugucumura kwacu,twe kuyoba kandi twibwira ko turi mukuri.Byibura kwiga amategeko tukayamenya,byanadufasha kumenya n'ibi Pawulo yanditse ati"Umuntu wese agandukire abatware bamutwara,kuko ari ntabutware butava ku Mana,n'abatware bariho bashizweho n'Imana.Nicyo gituma ugandira umutware aba yanze itegeko ry'Imana,kandi abaryanga bazatsindwa n'urubanza.Abatware si abo gutinywa n'abakora ibyiza,keretse abakora nabi.Mbese ushaka kudatinya umutware?Kora neza nawe azagushima,kuko ari umukozi w'Imana uguhesha ibyiza.ariko nukora nabi utinye ,kuko adatwarira inkota ubusa.Ni umukozi w'Imana uhoresha umujinya abakora nabi.Nicyo gituma ukwiriye kuganduka  utabiterwa no gutinya gusa,ahubwo ubyemejwe n'umutima uhana.Nicyo gituma musora,kuko abatware ari abagaragu b'Imana bitangiye gukora uwo murimo.Mwishyure bose ibibakwiriye:abasoresha mubasorere,abahinisha mubahinire,abo gutinywa mubatinye n'abo kubahwa mububahe.(Abaroma 13:1-7).

3.Gukora umurimo w'Imana.

Hari abahitamo kwiga amategeko atagendereye amafaranga azakuramo,agaciro azahabwa cyangwa ikindi,ahubwo agamije kuzakorera Imana umurimo wo gucira abantu imanza zishingiye ku butabera.Nawe ushobora kwiga amategeko kugira ngo uzakore  uwo murimo mwiza utagamije ibihendo by'iyi si,ukaba icyitegererezo cyiza cy'umuntu ukorera umurimo we guhimbaza Imana by'ukuri.


4.Kudapfusha ubusa amafaranga.

Ariya mafaranga dukoresha twishyura abavoka n'ibindi byose dushaka kwirwanirira rimwe na rimwe ntibigire icyo bidufasha,yahakirira.Ariya mafaranga aba akwiye gufasha abatishoboye bo muri bene Data aho kuyarenza kubyadutukishije mubatizera.

Urugero:Niba habonetse urubanza hagati muri twe,hakaba hari umunyabwenge uzi ibyerekeye gicira abandi imanza nk'uko Samweli yabigenzaga,ibibazo bizakemuka;uretse ko ibintu nk'ibyo ubundi bidakwiye no kujya bivugwa mu Itorero kuko ibi bintu bijya bigusha abo muri twe b'abanyantege nke.

 Ibyo ndabivuga kuko nzi uwavuze ko yabonye bamwe bo mu bayobozi b'Itorero asengeramo bagiye kuregana no  kuburana mu rukiko kandi ibyo biba mu mwanya bakagiye gufasha bene Data mu materaniro nuko abibonye nk'umukristo abitekerezaho cyane bimugusha bityo.Birababaje!

5.Gukira.

Bene Data dukurikije ubuhanuzi twabwiwe n'Umwami wacu  Yesu Kristo,igihe kizagera uwitwa umukristo wese arengwanywe.Urumva ntacyo byazafasha umukristo wize kandi akamenya imikorere y'isi?Bazatujyana mu nsengero no mubakomeye ngo baturenganye ariko kandi Yesu yatugiye inama aratubwira ngo'Ntimuzahagarike umutima w'icyo muzireguza cyangwa w'ibyo muzavuga,kuko Umwuka Wera azabigisha ibyo muzaba mukwiriye kuvuga muri uwo mwanya. 

(Luka12:11,12).

6.Kwigirira icyizere.

Bakundwa b'Imana mwibuke ko iwacu atari ino,iwacu ni mu ijuru:Niho dutegereje umudugudu mwiza uzira ibizira.Kandi buriya ntabwo umusangwa yakwitwara nk'umusuhuke bimworoheye.Nagiye mbona abana benshi bitabwaho ntibabyakire,nagiye mbona abana benshi bahabwa agaciro ntibabibone,nabonye kandi n'abana batari bake bafatwa nk'abandi ariko ntibabyizere kuko batari iwabo:byanze bikunze hari ikiba kibura kandi akeneye n'umutima we wose kandi icyo kintu akababazwa n'uko gitinda.Hari Benewacu benshi bagiye muburengerazuba bw'isi tubona kandi koko bigaragara ko bamerewe neza aho bari iyo,ibyo mbivukiye ko bamwe muri bo b'abagwaneza bihanganira gutunga abo basize muri Africa kandi bakabaho ntabindi bibabeshejeho!Ariko n'ubwo bimeze bityo baracyakunze iwabo.Nibyiza bamenye icyongereza n'ubwo atari bose,birashimishije baguze imodoka n'amazu n'ubwo atari bose,biranejeje abavugaga ngo 'ntagikwe'(babiterwaga n'ubushobozi buke), ubu barubatse n'ubwo atari bose.Ibyo byose nubwo bimeze bityo,umutima urerekeza murw'imisozi igihumbi.Muby'ukuri rero,nkomereje muri uru rugero nafashe rw'Abadiyasipora, uwageze muri Amerika akiga ururimi rwaho neza,akamenya kugira imigendere ikwiye n'amategeko y'aho n'imikorere yaho muri rusange yarayize ntabwo wamugereranya n'uwibera mu nzoga bugacya.Uyu muntu aba yifitiye icyizere cyane kuruta ubyuka ajya muturimo ariko avuga ati 'Mana undinde iry'uyu munsi'atanazi ingaruka z'ibyo bintu ngo bimeze bite.

Abakristo ahubwo dukwiye kwiga kandi tukamenya amategeko agenga aho tujya hose no mubo tugenderera bose kugira ngo niba ari ubutumwa twamamaza tubuvuge tuzi ingaruka,kandi tukamenya uko twitwara kubo twagiye kububwira kandi mubwenge Imana iduha. 


7..kumenya imikorere ya Farawo.

Umukristo wese ufite ubumenyi kubyerekeye imikorere y'isi,yakwitwara neza imbere y'ibigeragezo bitari bimwe. 

Wibuke,Imana yakoresheje Mose watangiye neza,agakurira  kwa Farawo aho yigiye indimi zitandukanye,aho yize amategeko,imico,n'imyitwarire byo kwa Farawo,Kandi Mose yasoje neza kuko nyuma yavuye kwa Farawo,yanga kwinezeza by'umwanya muto,yemera kubabaranywa n'ubwoko bw'Imana bwari bukeneye ubutabera ngo bubohorwe kandi koko Imana Ikiranukira guca imanza zitabera yatabaye ubwoko bwayo ikoresheje Mose.

ICYITONDERWA 

  • Iyo usomye Bibiliya neza kuburyo burambuye urasanga imirimo itegetswe n'amategeko yo ubwayo idashobora kudukiza kuko twakijijwe n'ubuntu kubwo kwizera Umwana w'Imana  Yesu   Kristo.(Abefeso 2:8).
  • Umutima w'umunyabw
  • enge ugenzura ibihe n'imanza(Umubwiriza 8:5).
  • Ntihagire ukuyobya,niba ubona Imana ikwerekeje mu kwiga amategeko wikererwa tangira uyu munsi kandi Imana izabane nawe.

  • ibyo twiga byose tubyigire guhimbaza Imana,n'ibyo dukora byose tubikorere guhimbaza Imana.


Sunday, February 9, 2025

ISABATO CYANGWA ICYUMWERU?


Yesu nashimwe bene Data dushimiye Imana ko yakomeje kubana natwe mubihe bitandukanye.
Hari impaka abantu bagiye bajya ku munsi bakwiye kubaha kuyirutisha indi,bamwe bakemeza uyu abandi uriya,kandi n'ubwo igihe gishize ari kinini izi mpaka zikigibwaho,ntibirakarangira kuko n'ubu bitewe n'uko abantu batabona Ibyanditswe muburyo bumwe,bijya bibatera kutemeranywa n'ubundi kubintu bitandukanye,kandi n'ubundi igisubizo kiba kikiri kimwe.

Zimwe mu mpaka zikigibwaho nubu,benshi ntibavuge rumwe kandi basenga Imana imwe hubwo kenshi bikabyara gukandamizwa no gucirana imanza,ni ibyerekeye ISABATO n'ICYUMWERU.
  • Mbese Isabato ni iki?Icyumweru se cyo ni iki?
  • Isabato ifite gaciro ki mubyanditswe byera?
  • Twese dukwiye kwizihiza isabato?
  • Isabato yaje ryari?
  • Isabato yakomereje he?
  • Isabato ni iy'Abisilayeli gusa cyangwa ni iyabose?
  • Ukuri kw'Ibyanditswe byera muri ibyo ni ukuhe?
  • Ubuhamya bugufi
  • Umwanzuro.

Isabato cyangwa 'Shabbath" mu rurimi rw'Igiheburayo ni umunsi w'ikiruhuko cyera  mu myemerere ya Kiyahudi cyangwa amadini amwe n'amwe nk'Abadivantiste n'Abagorozi.
Isabato iba kuwa gatandatu(Ku munsi wa 7 w'icyumweru ).
Abayizihiza bose bayifata nk'umunsi wera, w'ikiruhuko no gusenga.

Icyumweru ni umunsi wambere w'icyumweru  (Kuwa Mungu) mu mitegurire y'iminsi y'Icyumweru.
Mu mico ya gikristo  icyumwer ni umunsi w'amasengesho kandi wizihizwaho  izuka ry'Umwami Yesu.

Isabato ifite gaciro ki mubyanditswe byera?
  • Isabato ni umunsi  Imana yashizeho kandi yarawejeje,iwuha umugisha.
Ijuru n'isi n'ibirimo byinshi byose birangira kuremwa,Ku munsi wa karindwi Imana irangiza imirimo yakoze ,iruhuka ku munsi wa karindwi imirimo yayo yose yakoze.Imana iha umugisha umunsi wa karindwi iraweza,kuko ariwo Imana yaruhukiyemo Imirimo yayo yose.(Itangiriro 2:1-3).

  • Kubahiriza Isabato ni itegeko ryavuye ku Mana.
"Wibuke kweza umunsi w'isabato.Mu minsi itandatu ujye ukora,abe ariyo ukoramo imirimo yawe yose ariko uwa karindwi  niwo sabato y'Uwiteka Imana yawe.Ntukagire umurimo wose uwukoraho,wowe ubwawe,cyangwa umuhungu wawe cyangwa umukobwa wawe,cyangwa umugaragu wawe,cyangwa umuja wawe,cyangwa itungo ryawe, cyangwa umunyamahanga wawe uri iwanyu,kuko iminsi 6 ariyo Uwiteka  yaremeyemo ijuru n'inyamaswa n'ibirimo byose,akaruhukira kuwa karindwi.Nicyo cyatumye Uwiteka aha umugisha umunsi w'isabato,akaweza.(Kuva 20:8-11).

  • Isabato yabayeho kubw'abantu.
Arababwira ati"Isabato yabayeho kubw'abantu,abantu sibo babayeho kubw'isabato,nicyo gituma Umwana w'Umuntu ari Umwami w'isabato nayo."(Mariko 2:28).


Ni bande bakwiye kwizihiza isabato?
Kuva isabato yarabayeho igihe isi yaremwaga,bivuze ko isabato imaze imyaka ingana n'isi ariko igihe yatanzwe nk'itegeko ni igihe Imana yahaga Mose amategeko ku musozi wa Sinayi.Kandi kuva icyo gihe kugeza ubu,Abayahudi n'abandi barimo Abadivantiste b'umunsi wa karindwi ndetse n'abagorozi bafata iryo tegeko nk'iridakuka kuko bemera  ko ritakuweho n'isezerano rishya rya Yesu. 

None twese twubahirize ikiruhuko cy'isabato? 
Hano hari imyemerere 2 itameze kimwe.
1.Abizihiza isabato b'Abayuda,Abadivantiste b'umunsi wa karindwi n'Abagorozi,bemera ko isabato ari itegeko ry'Imana ridakuka,kandi ko rikwiye no gukurikizwa na n'iki gihe Umwami Yesu yaje.

Babishingira ku kuba muri Bibiliya ntaho byanditswe bivugwako ko isabato yakuweho.

2.Abizihiza icyumweru aho kwizihiza isabato.
Aya ni amadini atandukanye ya gikristo barimo Abagatolika, n'Abapolotesitanti.
  • Babishingira ku kuba Yesu Kristo yarazutse ku cyumweru(Kuwa mbere w'icyumweru).
  • Babishingira kandi ku kuba Intumwa zarateranye kuwa mbere w'iminsi irindwi cyangwa se kucyumweru.
  • Bemera ko Yesu yuzuye isezerano rishya,bityo bakumva ko badakwiye gukomeza gukurikiza amategeko ya Mose uko yakabaye.

Iki kibazo cy'uko dukwiye kubahiriza isabato byaterwa n'ibintu bitandukanye.
Byaterwa n'iyo myemerere yawe.
Niba wemera ko Yesu yuzuye isezerano rishya ushobora  gukurikiza umuco wo guterana kucyumweru(Ku munsi wambere w'iminsi irindwi).
Icyangombwa nuko uwo munsi wawe wahaye icyubahiro kuruta iyindi yose ukubera uwo kuruhuka,gusabana n'Imana no kuyibuka.

Hamwe n'ibyo,ntidukwiye kwibagirwa ko uburuhukiro bw'ukuri ari Yesu Kristo ubwe.
Iyo usomye muri Matayo 11:28,usanga Bibiliya ivuga ko  Yesu ariwe buruhukiro bw'ukuri.
Yaravuze ngo'Mwese abarushye n'abaremerewe munsange ndabaruhura'.

Ntabwo yavuze ngo abarushye n'abaremerewe muze kumunsi runaka cyangwa mu munsi runaka muruhuke!
Ibi bivuze ko iyo turi muri Yesu neza tuba turi mu buruhukiro bwizewe,bwiza kandi butekanye bugahoraho iteka ryose,kuko ibyo bitaba kucyumweru,kuwa karindwi cyangwa undi munsi uwo ariwo wose ubu buruhukiro burahari buri munsi kandi ku bantu bose kuko Imana itarobanura kubutoni.

Nkaho ibyo bidahagije,Pawulo atubwiriye kuba Kolosayi Yaratubwiye ngo ntihakagire  umuntu ubacira urubanza kubw'ibyo murya cyangwa ibyo munywa,cyangwa kubw'iminsi mikuru ,cyangwa kubwo kuziririza imboneko z'ukwezi  cyangwa amasabato kuko ibyo ari igicucu cy'ibizaba,naho umubiri wabyo ufitwe na Kristo.(Abakolosayi 16,17).

Ubuhamya bugufi
Guhera mu mwaka wa 2017 ukageza muri 2019 urangira,nari ndwaye merewe nabi bikabije kubw'umubiri wambangamiraga kandi n'ibyaha nkabikora.Icyo gihe nari ndushye ndemerewe ntan'umuntu wari bubashe kunduhura ngo anture umutwaro wari kuri jye.Ababyeyi bankoreye ibishoboka byose,imiti ibaho niyo wowe udatekereza ko ibaho narayikoresheje biba imfabusa,bigakubitaniraho n'uko byatwaraga ababyeyi banjye amafaranga menshi atagira ingano.Nifuzaga n'ibura icyampa akaruhuko ku munsi umwe gusa nkumva ndiho nkuriho koko ntabangamiwe n'umubiri wanukaga nk'umupfu.Ndetse,koko nari umupfu uhagaze kuko sinashoboraga kumenya icyiza ngo ngikurikize cyangwa ikibi ngo nkigendere kure,natoraga ibyo mbonye kandi nyuma bikangwa nabi.Muri 2019,ubwo nari narabuze ibyiringiro noneho numva gupfa bindutira kubaho,nibwo Imana yangendereye nibona murubanza habanje kubaho umuriri ukomeye cyane wateje impagarara n'akavuyo kenshi mu bantu bose,abakomeye n'aboroheje.Nyuma naje kubona nsa n'uwatsinzwe urubanza kandi ntabwo nari njyenyine kuko hari undi musore cyangwa umugabo ukiri muto wari hirya,nuko umugabo wari unyicaye imbere arambwira anyereka wa wundi wo hirya,nuko uwo mugabo wari utuje arambwira ati"Uriya muntu ubona,yararogaga,yaricaga,yagiraga ishyari,yaragambanaga,yacaga inyuma umugore we,yari umusinzi,yari umutukanyi,yaraterekeraga,yaratukanaga,yarabeshyaga,yifuzaga iby'abandi,yaribaga,ibyo nibyo azize ariko dore wowe uzize iki kimwe gusa'Kwikinisha'."

Icyo gihe uwo mugabo namuvuye imbere ndira,kuko numvaga abantu benshi batabaza basa n'abari gushya cyane,nuko nanjye ngenda mvuza induru nti "Gehinomu weee,Gehinomu weee"Muri icyo gitondo nsanga narotaga.Ariko muri izo nzozi,nabyutse mugitondo nsa n'uwaraye anyagirwa,kuko uburiri bwose bwari bwabaye nk'ikidendezi cy'amazi ibyuya byandenze kubera ubwoba bukabije.Narabyutse kandi ubwo hari murukerera nka saa cyenda n'igice nuko mbona Bibiliya yari hejuru y'akabati ko muri salo yo murugo,ndakingura,ngeze hanze  n'ubwo byari ibishya kuri njye nabwirije abantu ntazi ko banyumva kuko abantu bose mubo murugo n'abaturanyi bose ntibari bazi ibijyambere kuko bose bari bakiryamye ariko kubera guhahamuka ndababwiriza n'ubwo muri icyo gitondo abo numvaga babyerekezaho bavugaga ko mu ijoro bumvise umugore ubwiriza kandi na n'ubu ntamuntu n'umwe warabutswe ko arijye wahagurukijwe n'Imana muri icyo gitondo.Mbwiriza, nisanze ku ijambo riboneka mu Bami 21:4 ahavuga uko Hezekiya yarwaye yenda gupfa maze imana imutumaho umuhanuzi yesaya amubwira ko atazakira hubwo agiye gupfa,nuko Hezekiya agira agahinda kenshi yinginga Uwiteka maze Uwiteka yumva gusenga kwa Hezekiya,Imana iramukiza kandi imwongera imyaka yo kubaho.

Njya ntekereza ko nanjye igihe Imana yangenderaga muri iryo joro nari bupfe kandi ngapfa ndimbutse kuko ntari narigeze kumenya Umwami Yesu ngo nanjye anduhure nk'uko yaruhuye benshi kandi n'ubu akaba akibaruhura.Ntekereza kandi ko ntongewe imyaka 15 gusa nka Hezekiya,kuko nkurikije ibyo nagiye numva nyuma n'ibyo nagiye mbona,urugendo ruracyari rurerure nzaba mbabwira n'ibindi ubundi.Ariko muri make kuva ubwo Yesu yaje mubuzima bwanjye nararuhutse kandi ndacyaruhuka kuko Yesu akiruhura abarushe bose na n'ubu.

Na none kandi nkurikije uburyo Imana yagiye imperekeza murugendo ubu maze kugenda,n'ibona nka wamuntu wari umaze imyaka myinshi ku kidendezi cy'i Betesida yarabuze uwamuterera mu kidendezi ngo akire,ariko umunsi umwe,mu gihe atatekerezaga Yesu aramugenderera aramukiza kandi nubwo hari ku isabato biri butere abamubonye bose kubyibazaho no kumuvuma no kumugisha impaka,yaranamubwiye ngo yikorere uburiri bwe agende.
Nanjye nubwo iwacu murugo ababyeyi banjye ari Abadivantiste b'umunsi wa karindwi kandi bakagerageza kubahiriza isabato,Imana njye ntiyantoje ityo kuko yanjyerekeje aho nzajya Nikorera umusaraba wanjye kuva kuwambere kugeza kuwa nyuma,ku isabato no kucyumweru.Kandi Jye iminsi yose ndayihwanya ibyo nkabikora kubw'Umwami wanjye wanyibutse naribagiranye,akankiza narabuze umuti,akambera uburuhukiro bw'iminsi yose nari narabubuze,kandi n'ubu akibikora Yesu ashimwe cyane.

Bakundwa b'Imana,mwibuke ko Pawulo atugira inama yo gusenga ubudasiba:Nubwo bitoroshye,ariko mwibuke ko dushobozwa byose na Kristo uduha imbaraga.Uwabikora neza yagirana ubusabane n'Imana kuburyo buhoraho kuko iryo ni ibanga ryo gukomera no gutsinda umwanzi muburyo bwose.
Ibyo gucirana imanzazerkeye umunsi nyawo w'Imana,birangire ubu kuko ubundi ndibaza uwacira umugaragu w'abandi urubanza we yaba ari inde?Ahubwo twese dukwiye gufatanya tugushimira Imana hamwe kuko Yaduhaye Yesu akadukiza urupfu rw'iteka kandi twari abo kurimbuka kubwo kutamenya uburuhukiro Imana yaduteganyirije uhereye kera kose nk'uko Yesu yagiye avugwaho mu buhanuzi bwa kera.Yarapfuye azira ibyaha byacu kandi yarazutse kuko ubu yicaye ku intebe y'iburyo bwa se,kandi azagaruka aje guhemba buri muntu wese ibikwiranye n'ibyo yakoze ari ibyiza cyangwa ibibi.
Niba iyi ari inkuru nshya kuri wowe,menya ko ifite ubuzima nawe Wemerere Umwami yesu akubature maze ube muburuhukiro bwe iteka ryose azaguha n'ubugingo buhoraho kuko ari ryo sezerano rikuru yasezeranije abazamwizera bose.

Ngarutse rero,Burya uwo mugaragu w'abandi baba bacira urubanza imbere ya shebuja niho agwa cyangwa agahagarara kandi kuko Imana ariyo imuhagaritsa azanahagarara kandi yeme.

Bibiliya yabyanzuye neza cyane kuva ivuga igira iti
"Umuntu umwe yubaha umunsi umwe kuwurutisha iyindi,naho undi akubaha iminsi yose akayihwanya.
Umuntu wese amenye adashidikanya mu mutima we.''
(Abaroma 14:5).










 











Imana yaremye abagabo n'abagore ku impamvu.

 Vice Perezida JD Vance yatangaje ko hari impungenge z’uko umuco muri Amerika uri gutera kugerageza kugabanya imiterere ya kera y’abahungu n...